Ibibazo by’umutekano wa Congo byaganiriweho Tshisekedi adahari

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, bakoze inama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi, ijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yitabiriye inama  y’abakuru b’ibihugu bya EAC yiga ku mutekano wa Congo

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi wa EAC, Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umuyobozi wa ICGLR, Perezida João Lourenço, wa Angola.

Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu ba EAC barimo Yoweri Kaguta Museveni, wa Uganda, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, na Perezida Paul Kagame, ikaba yabereye i Washington muri Amerika aho bose bitabiriye mu nama iyihuza America na Afurika.

Perezida  Wiliam Ruto yanditse kuri Twitter ko abagize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bagaragaje umuhate mu gushakira hamwe igisubizo cyirambye cy’umutekano mucye muri Congo.

Yagize ati “Ni inyungu z’akarere gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke muri RDC kandi ntitwakwemera ko ibintu bikomeza kuba bibi. Ni yo mpamvu dushishikariza ibiganiro ndetse no guhagarika imirwano mu gihe tunarimo gushaka igisubizo kirambye”.

Mu nama yo ku wa 23 Ugushyingo 2022, yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi wa Congo na Uhuru Kenyatta, ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo birimo gusaba inyeshyamba za FDLR kurambika intwaro hasi, ndetse na M23 igahagarika imirwano kandi igasubira inyuma mu duce yigaruriye.

Perezida William Ruto aganira na Perezida Paul Kagame

Indi myanzuro yafashwe  ni uko imitwe yitwaje intwaro y’amahanga irimo FDLR, Red Tabara, ADF n’abandi itaha mu bihugu ikomokamo ikava muri Congo.

Muri iyo nama y’i Luanda, umwanzuro wa munani w’iyo myanzuro usaba umutwe wa M23 nk’ukunze kugarukwaho muri iki gihe, kuva mu duce wigaruririye, ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.

Mu byemezo byafayiwe i Luanda harimo bimwe byashyizwe mu bikorwa nko kuba M23 yaratangaje ko ihagaritse imirwano, nubwo nyuma hagiye habaho gukozanyaho n’ingabo za Congo n’imitwe izifasha.

- Advertisement -

Inama yabereye i Washington ntiyarimo Perezida Felix Tshisekedi, watashye igitaraganya nyuma y’amakuba yagwiririye igihugu cye, ubwo imyuzure yicaga abantu barenga 120 mu mvura yaguye ku wa Kabiri.

Imyanzuro 5: FDLR irambike intwaro hasi, M23 ijye kuri Sabyinyo (DRC)

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW