Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022, yagiriye uruzinduko mu Busuwisi, aho yitabiriye iinama yiga ku bufatanye mu iterambere, 2022 (Effective Development Co-operation Summit).
Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed, n’abandi.
Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Umukuru w’Igihugu yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi, baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs) mu mwaka wa 2030.
Iyi nama kandi igamiie kubaka uburyo bwo kumva kimwe ingamba zafatwa zirimo kubaka icyizere hagati y’abafatayabikorwa no gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ingorane isi ifite.
Itegurwa n’ikigo Global Partnership for Effective Development Cooperation (GPEDC) ihuriza hamwe za guverinoma, imiryango mpuzamahaga y’ibihugu, imiryango itari iya leta, abikorera, imiryango y’abagiraneza, imiryango y’ubucuruzi n’abandi, hagamijwe ko ubufatanye mu iterambere burushaho gutanga umusaruro.
Iyi nama ikazareba uburyo ingamba zijyanye n’iterambere zemeranyijwe zashyirwa mu bikorwa.
GPEDC ihuriza hamwe ibihugu 161 n’imiryango 56 bihurira ku mahame ane y’ibanze agize umusingi w’ubufatanye mu iterambere; kuba ibihugu bifata iya mbere mu iterambere ryabyo, gukorera ku ntego hagamijwe umusaruro, ubufatanye budaheza mu iterambere, gukorera mu mucyo no kubazwa ishingano.
Raporo yiswe “2019 Africa SDGs Index and Dashboards Report”, igaragaza ko mu myaka itatu ishize u Rwanda ruri ku muvuduko wifuzwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego ebyiri gusa muri 17 zikubiye muri cyerekezo Isi yihaye kuva muri 2015 kugeza muri 2030.
Uko ari ebyiri, imwe ni ijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byo ku butaka no guteza imbere imikoreshereze irambye yarwo, gucunga amashyamba, kurwanya ubutayu, guhagarika no gusubiza inyuma iyangirika ry’ubutaka, mu gihe indi ari ijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo.
- Advertisement -
URwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego,aho ruza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’uwa 12 muri Afurika n’amanota 57.9%.Ni mu gihe impuzandengo ku rwego rw’umugabane iri 52.3%.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW