Perezida Tshisekedi yasabye America gufatira u Rwanda ibihano

Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Congo bivuga ko Perezida Félix Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ya America yamusabye kotsa igitutu u Rwanda, ndetse Amarica ikarufatira ibihano kubera “gufasha umutwe wa M23”.

Perezida Felix Tshisekedi aganira na Perezida Joe Biden

Ku wa Kabiri ubwo Tshisekedi Tshilombo yaganiraga na Antony Blinken, ngo bibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ndetse ngo cyatewe n’ “ibitero by’umutwe w’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda.”

Amagambo ya Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bigira biti “Umukuru w’Igihugu yasabye ko America yongera uruhare rwayo mu gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, ndetse igafatira ibihano u Rwanda.”

Congo ivuga ko Tshisekedi na Antony Blinken, yemeje gushyigikira inzira y’ibiganiro bya Nairobi bihuza Abanye-Congo ndetse n’ibiganiro bihuza Congo n’u Rwanda muri Angola, yasabye ko habaho guhagarika intambara, kandi M23 ikava mu bice yafashe.

Ku wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, Perezida Felix Tshisekedi na bwo yagiranye ibiganiro na Perezida Joe Biden wa America, bagana ku byerekeranye n’amatora ategerejwe kuba muri Congo umwaka utaha wa 2023.

Ibiganiro byabereye muri White House, mu biro Oval bikorerwamo na Perezida Joe Biden, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kumusaba gutegeka u Rwanda kureka gufasha inyeshyamba za M23 nk’uko Twitter y’ibiro bya Perezida muri Congo ibivuga.

Ni ibiganiro byabaye mu muhezo.

Tshisekedi ngo yasabye Joe Biden gushyira igitutu ku Rwanda rukareka gufasha M23

Perezida Tshisekedi ngo yanashimiye Perezida Joe Biden ku itangazo America iheruka gusohora rivuga ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Congo.

Tshisekedi ari muri America yanitabiriye inama ivuga ku mihindagurikire y’ibihe yabaye ku wa Kabiri, akaba yari kumwe n’abandi bayobozi ba Africa.

- Advertisement -

Yasabye ibihugu bikize kubahiriza amasezerano bisinya, bigafasha ibihugu bikennye guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ari kumwe na Perezida wa Zambia, Hichilema, Perezida Félix Tshisekedi basinye amasezerano hagati ya America, Congo Kinshasa na Zambia agamije gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Amasezerano yasinywe n’Umunyaabanga wa leta muri America, Antony Blinken, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo.

Ubwo ku wa Kabiri, Perezida Tshisekedi yaganiraga na Antony Blinken nyuma hakanasinywa amasezerano hagati ya USA, Congo na Zambia

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW