Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Perezida Tshisekedi yatangije intambara y’amagambo ku “butegetsi bw’u Rwanda”

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/12/04 8:54 PM
A A
11
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ku wa Gatandatu ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n’urubyiruko ruhagarariye abanda ku rwego rw’Intara, yarubwiye ko Congo ifitanye ikibazo n’ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame aho kuba Abanyarwanda.

Perezida Tshisekedi yikomye ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu magambo atsindagiye Perezida Felix Tshisekedi yikomye Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu “wigamba ko azi intambara”.

Yagize ati “Ntimubikore, ntimukange abanyamahanga, kubyerekeye u Rwanda ntacyo bimaze kubona Umunyarwanda nk’umwanzi, ni ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, nib wo mwanzi wa Congo.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe b’Abanyekongo.

Kwamamaza

Ibisa n’amagambo “y’igitutsi”, Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwa Congo kuko bakennye, “ndetse ngo bakeneye ubufasha bwa Congo kugira ngo bibohore.”

Ati “Ntaho bihuriye n’ibyo abayobozi babo barimo kubategeka, bityo mwibarebamo abanzi, ahubwo nk’abavandimwe bacu bakeneye ubufatanye natwe, ngo twigobotore, tugobotore Africa abo bayobozi bo mu gihe cya hise, bakoresha uburyo bwo mu myaka ya 1960, 1970, mu gihe muri Africa biyemeje gucecekesha urusaku rw’intwaro, niba mubibuka ni muri 2020, imbunda zari kuba zacecetse muri Africa, Africa ikajya mu bindi.”

Iri jambo ryakomewe amashyi, Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ibyo bitagezwe kubera abayobozi “nka Perezida Kagame”.

Ati “Yigamba ko azi intambara, arabyishimiye, ndi we nakwihisha, naba mfite isoni, zo kwemera gutanga urupfu no gutera ibwoba, biteye isoni, ndetse ni ibya “Shitani”, ntabwo tuzarya uwo mugati, twe umugati turya ni uw’urukundo.”

Amagambo ya Perezida Felix Tshisekedi ashobora gusubiza inyuma umubano wangiritse hagati ya Congo n’u Rwanda, aho ibihugu byombi bishinjanya, kimwe gufasha imitwe irwanya ikindi.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, naho u Rwanda rukayishinja gufatanga ku rugamba na FDLR, no gukorera ibikorwa bibi n’amagambo y’urwango ku Banyecongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda babayo.

Ntabwo turi Abajura – Kagame avuga ku byo kwiba umutungo wa Congo

 

U Rwanda rushyize imbere amahoro…..

Mu ijambo yavuze arahiza ba Minisitiri bashya muri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abavuga ko “bataburizamo kuba bateza intambara u Rwanda”, ndetse bakabivuga mu binyamakuru mpuzamahanga bizwi nka TV5, na France 24.

Ati “Ubwo navuganaga n’uyu muntu ukunda kuvuga biriya, namubwiye ko turambiwe intambara, dukweye kuba hamwe, tugakorana, tukubaka amahoro hagati y’ibihugu byacu kubera ko niba ushaka umuntu uzi iby’intambara, uzaze umbaze, hari icyo nyiziho, kandi nzi ububi bwayo, kubera iyo mpamvu nzi uburyo nta kintu cyiza wagira kiruta amahoro.”

Noel Kambanda umwe mu bakoresha Twitter yasesenguye ijambo rya Perezida Tshisekedi nk’uwavuze ko “yakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda”.

In summary, President Tshisekedi vows to topple President Kagame.

— Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 4, 2022

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

U Rwanda ntacyo rwahinduye ku biciro bya Lisansi na Mazutu 

Inkuru ikurikira

Abayovu baravumira ku gahera umusifuzi Nsabimana Céléstin

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Abayovu baravumira ku gahera umusifuzi Nsabimana Céléstin

Abayovu baravumira ku gahera umusifuzi Nsabimana Céléstin

Ibitekerezo 11

  1. ndungutse says:
    shize

    Yirengagije ihame rya democracy rivugako,ubutegetsi bukorera abaturage bushyirwaho n’abaturage!none niba wanze ubuyobozi bwashyizweho n’abaturage,abobaturage nibo ukunze?Ndabyemera mumibanire y’abantu burumwe akenera undi,muburyo bumwe cg ubundi,ariko ntabwo abaturage b’uRwanda babeshejweho na DRC,haba harimo kwibeshya,kuko uko tubakeneye nabo niko badukeneye,bakemure ibibazo by’abaturage be,ntawamugize umuvugizi w’abaturage b’uRwanda

    • Kurazikubone Jean says:
      shize

      Ndavuga rumwe na Ndungutse. Thisekedi narebe ibya Congo na Kagame arebe iby’Urwanda. Ukuri nuko Perezida Kagame yasembuye mugenzi we wa Congo ubwo yavugaga ko atatowe ndetse ki ari mu mugambi wo kwigizayo amatora. Nkeka bitari bikwiye ku mukuru w’igihugu. Niyo mpamvu abategetsi b’Urwanda bakwiye kuva mu bibazo bidushyira mu bushyamirane n’ibindi bihugu. Ariko cyane cyane imvugo yuko turengera abaturage b’ibindi bihugu bavuga ikinyarwanda ikwiye guhagarara. Ntabwo twakwishyira mu nshingano z’ibindi bihugu n’iyo twaba dufite ubushobozi. Imvugo zishotora zikurura ibibazo nk’ibi.

  2. Valens masengesho says:
    shize

    Hhhh

  3. Hafashimana says:
    shize

    ntabwo,abanya rwanda dukenke,ahubwo congo nimwe mukenye mumutwe??? muturebe mwirebe wang.

  4. Mayimayi says:
    shize

    Yaduciye amazi pee. Sinzi icyatumye ashirika ubwoba.

  5. Jean Baptiste says:
    shize

    Nubwo ntazi icyo Uwo mufirisitiya yashingiyeho yita abanyarwanda abakene,arabeshya akanibeshya. Mumunyibikirizeko Umukuru azaba umugaragu w’umuto kuko agurana imboga umugisha w’umwana w’imfura.

  6. Anonymous says:
    shize

    Congo irakize abanyeCongo bava Bukavu – Uvira bakanyura mu Rwanda abava Goma
    – Bukavu bakanyura mu Rwanda !! niyo koko baba bafite ubukire bafite ubukene bwo mumutwe iyo udafite mumutwe hakora neza ibyo wagira byose ntamumaro uvuga ibintu birashoboka ejo ukabihindura niwe wakangishije guteta u Rwanda kuko birashoboka ali mumigambi yo gushyigikira abazakuraho ubutegetsi buzuye hariya byananiye Mobutu ba Kabira nawe 2023 azavaho asige u Rwanda uko yarusanze

    • Janvier lion says:
      shize

      Ndumiwe koko, DRC irakize ariko abakongomani bo ni abakene, uko niko kuri kandi niko bizahora keretse habayeho impinduka DRC ikayoborwa n’abantu barwanya ivanguramoko

  7. Q says:
    shize

    Ibyo nsomye niba ari cyabitama wabivuze koko yadusuzuguye bikomeye!uriya mukaritasi ndizera ko ntanicyo asigaje mu kudutuka nyuma ya biriya asigaje gusa kudutuka kubabyeyi bombi!!ariko ashobora kuzabyishyura umunsi umwe akarira nk’uruhinja.

  8. THEO says:
    shize

    UWOMUGABO IBYO AVUGA,NTABIZIPE!

  9. Cbbc says:
    shize

    congo ntacyo ivugiraho.kuko ufite amafranga ntiwabura umutekano wo kukurinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010