Perezida wa Rayon yamaganye amarozi, ruswa n’abasifuzi “bashyize inda imbere”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yamaganye abasifuzi bafite ubunyamwuga buke bakomeje kwica umupira w’amaguru mu Rwanda bashyira imbere inda.

Uwayezu Jean Fidele Umuyobozi wa Rayon Sports

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA isaba ko hari abasifuzi batazongera kuyisifurira.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu bunyamwuga buke butazateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, kandi hari abakomeje kuzana inda n’indonke kuko basanze atari ubuswa buri inyuma y’ibyo bakora.

Yagize ati “Tumaze kubona ibintu bitari iby’umwuga mu mupira wacu w’amaguru, ntabwo tuzubaka umupira wacu mu gihe cyose hakirimo ibintu by’inyungu, utuntu tw’inda, utuntu tw’ubutindi, ntabwo tuzubaka umupira gutyo. Ibyo twagiye tubona twagiye duceceka turabyihanganira tugira ngo ni ubuswa.”

Yakomeje agira ati “Burya aho kuba umugome waba umuswa kuko umuswa yakosorwa, wanakwiga, ariko iyo abantu bashatse kuza kwica ibintu bakora ku marangamutima y’abantu, ndabashimira nk’abanyamakuru mujya mubivuga. Tugomba guhaguruka nubwo byasaba ibitambo tukarwanya ako karengane.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nk’abantu bafite intego yo kubaka umuryango wa Rayon Sports ariyo mpamvu bandikiye FERWAFA basaba ko bajya bahabwa abasifuzi bafite ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, ashimangira ko nta burenganzira bafite bwo kwanga abasifuzi ariko ko bakwiye kugarurwa bafite ubunyamwuga.

Yanasabye abakunda umupira w’amaguru w’u Rwanda guhaguruka bakamagana ibintu bikomeje kwica umupira, ibintu avuga ko badakwiye gushyigikira abitwaza ubushobozi bafite bagakoresha abasifuzi.

Ati “Tuzakomeza guharanira iki kintu, niba namwe mukibona, mukaba muri abagabo, mukunda igihugu n’umupira mukwiye guhaguruka tukavuga “Oya”.”

Yakomeje agira ati “Umupira wabaye amarozi, wabaye za ruswa, duhari turi abagabo, dushobora kugira icyo dukora. Mumbabarire hari igihe umuntu aceceka ariko igihe kikagera, hari uwigira ngo ndakoresha imbaraga izi n’izi, ngo we musifuzi gira. Ntaho tuzagera, nubaha inzego, amakipe magenzi yanjye, twese twashyira hamwe tukagira iterambere ry’umupira.”

- Advertisement -

Perezida Uwayezu akaba yasabye itangazamakuru ku mufasha mu kwamagana ubu bunyamwuga buke bukiri mu mupira w’amaguru, ndetse abawurimo bagahindura imitekerereze itariyo bafite.

Mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka nibwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA isaba ko abasifuzi batatu barimoTwagirumukiza Abdoul Karim wo mu kibuga hagati, Mugab Eric na Karangwa Justin bo ku ruhande batazongera kubasifurira imikino yabo.

Ni nyuma y’uko itishimiye imisifurire yo ku mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona batsinzwemo na Kiyovu Sports, aho Karangwa Justin yanze ibitego bibiri bya Rayon Sports. Gusa Uwayezu yavuze ko abasifuzi bari bamaze imyaka ibiri babakurikirana.

Rayon Sports vs APR: Hari abazasabwa kwishyura ibihumbi 100

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW