Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abihaye Imana ba Kiriziya Gatorika, bibumbiye mu ihuriro ryitwa CENCO (Conference Episcopale du Congo) bo n’abayoboke, bakoze imyiragambyo bamagama icyo bise “ubushotoranyi bw’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Congo.”
Ni imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, ibera mu Mujyi wa Beni, Diyosezi ya Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ikinyamakuru Politico kivuga ko abayoboye ba Kiriziya Gatorika bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Beni..
Aba bavugaga ko “bigaragambya mu mutuzo bagamije gushaka amahoro.”
CENCO ivuga ko ubudahangarwa bw’igihugu butagibwaho impaka, kandi ko hakenewe ubusugire bwa za Teritwari.
CENCO isaba abayobozi b’igihugu kwirinda amasezerano ayo ari yo yose “y’abashotoranyi, bafite intego yo kwiba umutungo kamere wa Congo no kwigarurira ubutaka.”
Ihuriro ry’abepiskopi muri Congo, CENCO rivuga ko rihangayikishijwe n’abari kuvanwa mu byaho n’intambara M23 ihanganyemo na FARDC.
CENCO ikavuga ko “mu gukora imyigaragambyo ari umwanya mwiza wo kuvuga ko hari abasivile bari kwicwa mu gace ka Beni na Irumu aho ikiremwa muntu kiri kugirirwa nabi.”
Aba bongera gusaba kandi imitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi ku bw’inyungu z’amahoro.
- Advertisement -
Ubwo iyi myigaragambyo yaberega i Beni, yari ihagarariwe na Polisi nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibitangaza.
Hamaze igihe hari inkundura y’imyigaragambyo muri Congo iba yateguwe na sosiyete sivile, bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda.
U Rwanda rushinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu ruhakana na M23 na yo ubwayo ikabyamaganira kure.
U Rwanda rwo rushinja igisirikare cya leta ya Congo, FARDC, gukorana n’umutwe urimo abasize abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW