Rubavu: Abacuruzi b’imyembe bakoze igisa n’imyigaragambyo

Abacuruzi b’imyembe mu isoko rya Rugerero mu Karere ka Rubavu bakoze igisa n’imyigaragambyo banga kujya mu isoko rishya bimuriwemo gucururizayo izi mbuto, nyuma y’uko ubuyobozi bubimuye kuko bateza umwanda.

Abacuruzi b’imyembe mu isoko rya Rugerero bakoze igisa no kwigaragambya

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu, ubwo imodoka zari zipakiye imyembe zangirwaga kuyipakurura kubera ko ziteza umwanda ukabije.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko ubwo aba bacuruzi bazindukaga baje gucuruza izi mbuto z’imyembe mu isoko rya Rugerero ubuyobozi bwabangiye ko bazipakurura kubera ziteza umwanda muri iri soko, gusa aba bacuruzi baje gusa n’abakora igisa no kwigaragambya bavuga ko biza kubateza igihombo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste yemereye UMUSEKE ko bafashe umwanzuro wo guca imyembe mu isoko rya Rugerero kuko atari ahantu hakwiriye kuba hacururizwa ibyo kurya kuko bihateza umwanda ukabije.

Ati “Imyembe yo twayiciye muri iri soko haba kuza kuyihapakururira no kuyihacururiza, ntabwo ari ahantu hakwiriye ku buryo bahacururiza imbuto abantu barya, byahateje umwanda munini, hari irindi soko twabateguriye rya Bikoro riteguye ku buryo ubwo bucuruzi bwahabera, niho rero twabohereje gukorera.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyose iyo kije ari gishya ku muntu, abantu batinda kucyakira bitewe n’imyumvire ahari, nawe uwakubwira ngo uve ku gitangazamakuru ukorera aka kanya ushobora kuvuga uti reka nzagende ejo, n’uwaguteguza ushobora kuvuga uti ariko reka mbe ngumye aha.”

Avuga ko byakozwe kuko ari “ku nyungu rusange z’abanyarwanda bose, ntabwo twakemera ko umuturage akorera ahantu habi hari umwanda, iyo tubonye hadakwiriye nk’ubuyobozi dushaka ahandi ubucuruzi twabushyira.”

Nzabahimana Evariste avuga ko aho bimuriye aba bacuruzi b’imyembe i Basa mu isoko rya Bikoro, ko ari ahantu heza bishimira kuko hari abandi bacuruzi bahasanzwe, ndetse haremwa n’abantu cyane kurenza aho bacururizaga mu isoko rya Rugerero. Ibintu adashidikanya ko abarangura imyembe batazagorwa no kuhagera.

Aba bacuruzi b’imyembe nubwo bari banze kuva muri iri soko rya Rugerero baje kuva ku izima bemera kujya muri iri soko bimuriwemo rya Bikoro.

- Advertisement -

Mu isoko rya Rugerero hakunze kuba ubwumvikane bucye, dore ko ubwo ryari rimaze kuzura abacuruzi bari barinangiye kurikoreramo ariko nabwo baje kugenda babyumva bemera kurikoreramo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW