U Rwanda na Nigeria byasinye amasezerano agamije gusubiza abantu ku kwezi

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi batandakanye ku bijyanye n’uburyo Africa yakwinjira mu bushakshatsi bujyanye no kumenya isanzure.

Perezida Paul Kagame aganira n’abandi bayobozi bari kumwe mu ihuriro rya America na Africa rigamije guteza imbere ubushakashatsi mu by’isanzure

Perezida Paul Kagame muri iri huriro yari kumwe na Perezida wa Cameroon, Paul Biya, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe isanzure cy’Abanyamerika, NASA, Bill Nelson, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu by’isanzure muri Nigeria, Dr Ahmad.

U Rwanda na Nigeria byabimburiye ibindi bihugu bya Africa gusinya amasezerano ya Artemis Accords, agamije gusubiza abantu ku kwezi nibura mu mwaka wa 2025.

Mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi bw’isanzure bufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi, aho yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuba igicumbi cy’ibigo bitandukanye bikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isanzure.

Amasezerano ya Artemis agamije gusubiza abantu ku kwezi mu 2025, harimo no gukora ubushakashatsi ku yindi mibumbe irimo Mars, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Col Francis Ngabo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure.

Ibihugu 21 byari byarasinye aya masezerano ya Artemis, birimo Brazil, Ubuyapani, Canada, Ubufaransa, Ubutaliyani, Singapole n’ibindi.

Muri Amerika hari kubera inama ihuza USA n’Afurika
Perezida Paul Kagame yavuze ijambo mu nama yiga ku by’isanzure

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW