Ubumwe bw’Ubulayi bwafatiye ibihano abarimo Maj Willy Ngoma

Umuryango w’Ubumwe bw’u Bulayi, EU wafatiye ibihano abanye-Congo umunani barimo umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma n’umuyobozi wa FDLR, Col. Ruvugayimikore Protogene.

Maj. Willy Ngoma yafatiwe ibihano na EU

Ni ibihano bafatiwe kuri uyu wa Kane, tariki 8 Ukuboza 2022, aho bigomba kugeza mu Ukuboza 2023 ariko bishobora kwongerwa.

Itangazo ryasohowe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) rivuga ko aba bafatiwe ibihano batagomba gukandagira ku butaka bw’u Burayi no gufatira imwe mu mitungo yabo n’ibindi.

Abafatiwe ibihano na EU ni Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, ni umutwe ukomeje guhangana n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.

Uru rutonde kandi hariho umunyemari w’Umubiligi, Alain Goetz, aho ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Kivu y’Amajyepfo yifashishije imwe mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu byo EU ishinja aba baturage ba Congo harimo kugira uruhare mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uturuka ku mitwe yitwaje intwaro.t

Itangazo rigira riti “Icyemezo cy’uyu munsi kiri murongo wa EU wo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo gushakira amahoro n’umutekano urambye u Burasirazuba bwa Congo.”

Uretse Maj Willy Ngoma, uru rutonde rw’abantu 8 ruriho umuyobozi w’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, FDLR-FOCA, aho ashinjwa guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo no guhohotera abaturage.

Hariho kandi umugande, Meddie Nkalubo umwe mu bayobozi bakuru ba ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda, Justin Bitakwira, wabaye Minisitiri muri Congo,  Joseph Nganzo Olikwa TIPI  uzwi nka Col Tipi Ziro Ziro wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo za FARDC.

- Advertisement -

Maj Willy Ngoma uvugira M23 arashinjwa kugira uruhare mu mutekano muke, amakimbirane, guhonyora uburenganzira bwa muntu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abandi bari kuri uru rutonde ni Desire Landroma Ndjukpa uzwi nka Lokana Lokanza naWilliam Yakutumba akaba komanda mu mutwe wa Mai Mai.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW