Ukraine nirangara intwaro kirimbuzi zizakoreshwa – Umusesenguzi

Amezi abaye icumi Uburusiya bushoje intambara kuri Ukraine yashakaga kwiyunga ku muryango w’ibihugu by’Uburayi na America ugamije gutabarana (OTAN), ibitari byitezwe ko bizamara igihe kingana gutya kuko Perezida Vladimir Putin yizezaga ko azatsinda Ukraine mu byumweru bitatu gusa.

Dr. Ismael Buchanan asanga ibihugu nka Amerika bikomeje gufasha Ukraine

Iherezo n’umuti ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba, ubukungu bw’isi bukomeje gukomwa mu nkokora, ibihano byafatiwe Putin hagamijwe kumuca intege, ariko bamennye amazi ku rutare, intambara aracyayirwana yemye.

Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu biri kumwe mu muryango wa OTAN bikomeje gutera ingabo mu bitugu Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ibintu abakurikiranira hafi politike mpuzamahanga basanga bikomeza gushyira mu kaga Uburusiya na Ukraine.

Umwarimu muri kaminuza akaba umusesenguzi wa politike, harimo na mpuzamahanga, Dr. Ismael Buchanan mu kiganiro cyihariye n’UMUSEKE yavuze ko kuba ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikomeje gutera inkunga Ukraine muri iyi ntambara ari byo bituma itarangira.

Agashimangira ko Ukraine yashutswe ndetse ikomeje gushukwa n’amahanga ko izatsinda intambara, nyamara yibeshya ibintu bikomeje kuyigiraho ingaruka zirimo ibikorwaremezo byangijwe, abantu bapfa n’ubukungu buhatikirira.

Ati “Ukraine yasabye ibiganiro no mu gihe cya mbere intambara igitangira, aho Uburusiya bwari bwemeye guca bugufi bukicara bakaganira, ahubwo rero Ukraine yarashutswe mu ruhande rumwe izi ko igiye gufashwa n’ibihugu by’ibihangange nka Amerika n’ibyibumbiye muri NATO, yumva ko intambara yarangira mu gihe gito, kandi bakabiboneraho amahirwe yo kuvuga bati nubwo Ukraine turi igihugu gito twahangara Uburusiya, ariko habayeho kwibeshya.”

Akomeza agira ati “Ejo bundi Zelensky yasuye Amerika banamuha imfashanyo bikwereka ko Amerika ibiri inyuma, kuba Ukraine idashyira hasi intwaro ni uko ibona ko ishyigikiwe n’Amerika n’ibihugu by’i Burayi, ibi birayiha akanyabugabo ko yarangiza intambara.

Ukraine irumva ko izarangiza intambara iyitsinze kubera ko ihagarikiwe n’ibyo bihugu, ariko ibyo aribyo byose iribeshya. Abakomeza gupfa si Abanyaburayi, Abanyamerika ahubwo ni Abanya-Ukraine, igihe kirageze ngo ashyire ubwenge ku gihe niba koko abona ibintu bigeze iwa ndabaga, agahaguruka akajya mu mishyikirano.”

Dr. Ismael Buchanan agaragaza ko nubwo Uburusiya nabwo buhombera muri iyi ntambara bwashoje kuri Ukraine, Perezida Putin atazigera ava ku izima kuko ibihano by’ubukungu yafatiwe bitigeze bimukoma mu nkokora, agahamya ko igisubizo kiri muri Ukraine yagana ibiganiro aho gushukwa n’ibihugu by’ibihangange.

- Advertisement -

Ku kuba iyi ntambara yatuma habaho ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi za Nuclear, Dr. Ismael Buchanan avuga ko ntakabuza zishobora gukoreshwa, ariko impamvu zitahita zikoreshwa biterwa n’uko Uburusiya buzi ko ibihugu bya Amerika, u Budage, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi bihugu bya NATO bifite izi ntwaro.

Yagize ati “Uburusiya buzi neza ko butari guhangana na Ukraine yonyine, bugize icyo bukoresha mu kuzisohora byateza ikibazo gikomeye ku Burusiya bidasize isi yose, bityo rero harimo ikintu cyo gutinyana, Uburusiya kuba butarazikoresha ni uko buzi ko byabuzanira ingorane zikomeye. Abanyamerika, Ukraine n’u Burayi ntibabone ko gushotora Uburusiya byatuma yitabara izikoresha, uko bikomeza gushyuha birashoboka ko zakoreshwa.”

Umusesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, Dr. Ismael Buchanan  ahamya ko magingo aya aho Uburusiya bugeze burwana intambara bwashoje kuri Ukraine, bwamaze kwesa umuhigo wabwo harimo kubuza Ukraine kwiyunga kuri OTAN, gusa kuba badahagarika intambara bazi neza ko iki gihugu kitarazibukira umugambi wo kujya muri OTAN.

Kuba iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera, yemeza ko ingaruka zikomeza kuba uruhuri haba mu bukungu, kurebana urunuka kwa Ukraine n’Uburusiya, umubare munini w’abapfa, ibikorwaremezo byangizwa n’izindi ngaruka zigera ku bihugu byinshi mu isi cyane cyane umugabane w’Afurika.

Uburusiya buri mu bihugu bitunze intwaro kirimbuzi nyinshi ku isi

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW