Gakenke: Bagiye kuryama atwite inda y’imvutsi bukeye barayibura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Akarere ka Gakenke kavugwamo umugore wihekuye

Gakenke: Umukobwa w’imyaka 27 arakekwaho gukuramo inda, umwana akamuhisha mu ndobo, amakuru yamenyekanye ku gitondo kuri uyu wa Kane.

Akarere ka Gakenke kavugwamo umugore wihekuye

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza, 2022, ariko amakuru amenyekana mu gitondo. Byabereye mu Murenge wa Coko, mu Kagari ka Kiruku mu Mudugudu wa Bushagashi, mu Karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, utunzwe no guca inshuro asanzwe arera umwana w’imyaka 5 na we yabyariye iwabo.

Bikekwa ko ngo no mu kwezi kwa Gatatu yakuyemo inda rwihishwa, abikorera i Rulindo, kandi na byo ngo arabyemera.

Yavuze ko yakuyemo inda akoresheje ibinini bitandatu yahawe n’umucuruzi wo muri Centre ya Kinyari (Rushashi) amuhaye Frw 34,000.

Ibyo binini ngo yabiguzeyo ku wa 21/12/2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, NIYOMWUNGERI Robert yabwiye UMUSEKE ko bahawe amakuru ko uyu yihekuye, nyuma yaho nyina umubyara amubonye nta nda afite kandi yari asanzwe atwite iy’amezi arindwi.

Yagize ati ”Twahawe amakuru ko umubyeyi w’umwana yabyutse mu gitondo n’umukobwa abyutse, abona nta nda agifite kandi yari afite inda nkuru igera mu mezi arindwi, kandi yari yaratangiye kugaragara, amubajije uko byagenze, undi araceceka.”

Umubyeyi w’uwo mukobwa ngo yamwitegereje, abona amaraso ku gatsitsino.

- Advertisement -

Ati “Umubyeyi we ni ko guhuruza abaturanyi n’umuyobozi w’Umudugudu, batangira gushakisha mu nzu, bakuramo akadobo karimo uruhinja rwitabye Imana.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwo mukobwa yabanje kujyanwa kwa  muganga ku Bitaro bya Ruli mbere y’uko Inzego z’Ubugenzacyaha zitangira kumukurikirana.

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi kandi bakemera kwakira ibyabayeho.

Yagize ati ”Nk’urubyiruko nababwira y’uko bakwiye kugira imyitwarire myiza ariko nigihe wakoze n’ikosa rikaba ryavamo n’iyo nda,umwana ukamureka akavuka kuko wasanga uwo mwana ari we uba uzakurengera no mu bihe bizaza.”

Gukuramo inda byemewe n’amategeko, ingingo itavugwaho rumwe! impuguke mu buzima hari icyo zasabye amadini

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW