Umunyamakuru Abdul Nyirimana yarongoye inkumi y’ikizubazuba- AMAFOTO

Umunyamakuru wa Radio/TV Izuba Abdul Nyirimana yakoze ubukwe na Uwamariya Francine Fadia Cadette bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.

Umunyamakuru Abdul Nyirimana yakoze ubukwe

Ni mu birori byabereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Ukuboza 2022, aho bombi banze ko uyu mwaka ubasiga ari ingaragu.

Abdul Nyirimana na Uwamariya Francine Fadia Cadette bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, kuwa 18 Ugushyingo 2022 mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali nibwo basezeranye imbere y’amategeko, maze kuri uyu wa Gatandatu bemeranya kubana imbere y’Imana n’imiryango.

Abdul Nyirimana nyuma yo kwibikaho uwo yihebye yabwiye UMUSEKE ko ari agatangaza kuba bageze ku ntego y’urukundo rwabo, ndetse imiryango n’inshuti bamushyigikiye.

Yagize ati “Icyo navuga nuko nishimiye kuba nari ngaragiwe n’imiryango yombi, kandi ubukwe ni ibyishimo, ikindi urukundo nakundanye n’umufasha wanjye rukaba rugeze ku ntego zarwo, aho twari twiyemeje ko uyu mwaka utazadusiga mu bugaragu.”

Uyu musore yari yambariwe n’abanyamakuru barimo Ubonabagenda Yussuf wa RadioTV10, Gabriel Imaniriho wa Isango Star, Emmanuel Gatarara Ganza wa Radio Ishingiro n’abandi bari bitabirye ubu bukwe.

Abdul Nyirimana avuka mu Karere ka Rwamagana naho umugore we akavuka i Musambira mu Karere ka Kamonyi, bakaba bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.

Abdul Nyirimana yanyuze mu bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda harimo UMUSEKE, City Radio na Voice of Africa Kigali, kuri ubu ni umunyamakuru wa Radio/TV Izuba.

Ibyishimo byari byose kuri uyu muryango mushya

ANDI MAFOTO

- Advertisement -
Abdul Nyirimana yari yambariwe n’abarimo abanyamakuru
Uwamariya Francine Fadia Cadette akaba avuka mu karere ka Kamonyi
Ubwo barimo bakata umutsima
Ati “Soma ucurure mugabo mwiza!”

Imiryango yari yateranye
Bahawe impano zitandukanye
Bafatanye agatoki ku kandi
Aba bombi bari bamaranye imyaka ibiri bakundana