Umunyamategeko Katisiga yarekuwe by’agateganyo

Me Katisiga Rusobanuka Emile uregwa ubufatanyacyaha ku cyaha cy’inyandiko mpimbano kiregwa (Demob) Muhizi Anathole wafunzwe nyuma yo kugaragara ko yabeshye Perezida Paul Kagame, ubwo yamugezagaho ikibazo cy’uko Banki Nkuru yamuhuguje inzu, yarekuwe by’agateganyo.

Me Katisiga n’abanyamategeko bamwunganira basabaga Urukiko kumurekura kuko agakurikiranwa ari hanze

Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza, 2022 nibwo Urukiko rw’Ibanz erwa Gacurabwenge ruri mu Karere ka Kamonyi, rwarekuye Me Katisiga Emile ubusanzwe utuye i Rubavu.

Icyemezo cy’Urukiko kivuga ko “Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwarekeye Me Katisiga Rusobanuka Emile kuko nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.”

Urukiko rwahise rutegeka ko Me Katisiga ahita arekurwa.

Me Katisiga mu iburanisha ruheruka yari yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwamufunze mu buryo bunyuranije n’abamateko kuko abavoka bafite ubudahangarwa mu kazi kabo.

Uyu munyamategeko ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ku wa 08/12/2022 yari yasabye Urukiko kumurekura kuko  ibyo yakoze yabikoreye mu mwuga we w’ubwavoka.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Muhanga.

Katisiga yunganiwe na Me Musore Gakunzi Valery, Me Ntare Paul, Me KAYIRANGA Kayiru Wellars na Me BIZIMANA Zebedee Ruramira.

Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi kuva 16/11/2022.

- Advertisement -

Yaburanye ahakana ibyaha byose akekwaho n’ubushinjacyaha. Me Katisiga akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mugukora no gukoresha inyandiko mpimbano

Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kujururira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge, mu rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

RIB yafunze Me Katisiga uvugwa mu rubanza rwa Muhizi waregeye Perezida Kagame  

Amafoto@NKUNDINEZA

NKUNDINEZA Jean Paul/UMUSEKE.RW