RIB yafunze Me Katisiga uvugwa mu rubanza rwa Muhizi waregeye Perezida Kagame  

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umunyamategeko witwa KATISIGA RUSOBANUKA Emille uvugwa mu rubanza rwa (Demob) Muhizi Anathole waregeye Perezida Paul Kagame ko Banki Nkuru y’Igihugu n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka bamuhuguje inzu.

Muhizi Anathole tariki 27 Kanama, 2022 yaregeye Perezida Kagame ko yagiriwe akarengane na Bank Nkuru

Mu iburanisha riheruka mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, urukiko rwategetse ko Muhizi Anathole na Nibigira Alphonsine, umugore wa Rutagengwa Jean Leon wakoreraga Banki Nkuru (BNR), bafungwa by’agateganyo bakekwaho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyo nyandiko mpimbano yavuzwe mu Rukiko, yakoreshejwe na Nibigira Alphonsine, ni icyemezo cyagaragazaga ko Nibigira atigeze asezerana, kandi yari yarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Rutagengwa Jean Leon mu murenge wa Nyarugenge.

Iki cyemezo cyakoreshejwe mu rubanza  No 00180/TB/GAC cyatanzwe na Nibigira Alphonsine, aho yunganiwe icyo gihe na Me Katisiga Emile.

Urwo rubanza rwari rugamije gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Habinshuti Jean Desire mu mutungo UPI: 2/08/12/05/4669 abisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu, ngo kuko iyo cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bivugwa ko icyo cyemezo cy’igicurano nk’uko byavuzwe mu rukiko, cyaba cyarashatswe na Muhizi, akabifashwamo na Me Katisiga amwishyuye Frw 500,000.

 

Itabwa muri yombi rya Me Katisiga…..

UMUSEKE wamenye amakuru ko RIB yamaze igihe ikora iperereza kuri Me Katisiga ariko ntiyatabwa muri yombi.

- Advertisement -

Tariki ya 16/11/2022, nibwo RIB yafashe uriya munyamategeko witwa KATISIGA RUSOBANUKA Emille, bishingiye ku rwandiko ruzana ku gahato (Mandat d’Amener) rwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, nk’uko UMUSEKE wabihamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Ati “Akekwaho icyaha yakoze, cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Gufata Me Katisiga byabereye i Rubavu, ari naho afite ibiro (cabinet) ya Avoka.

Me Nkundabarashi Moise ukuriye urugaga rw’Abavoka yabwiye UMUSEKE ko uriya Me Katisiga yafashwe ku wa Gatatu.

Avuga ko iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha rugiye gufata Umunyamategeko, hari ibyo akurikiranyweho, Urugaga rw’Abavoka rubimenyeshwa, rukagena itsinda ry’Abavoka bamwunganira, hanyuma bagatanga raporo.

Yavuze ko kuba umunyamategeko yakurikiranwa bisanzwe, kuko n’Abavoka batari hejuru y’amategeko.

Ati “Aracyari umwere, dutegereze ibyo iperereza rizagaragaza.”

Me Nkundabarashi avuga ko Abanyamategeko bakwiye gukurikiza ibiba biri mu ndahiro bagira iyo bagiye kwinjira mu mwuga, kugira ngo hatagira uwagwa mu kibazo.

Ubwo Perezida Paul Kagame yari atangiye kugirira ingendo mu Ntara, tariki 27 Kanama, 2022 Muhizi Anatole waturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, icyo gihe yagiye i Nyamasheke kubaza ikibazo cye.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida naguze inzu muri 2015, ifite ibyangombwa byose ndetse yari ifite ibipapuro bya RDB ko itatanzweho ingwate, na Noteri w’ikigo cy’ubutaka anyemerera kugura, ko nta kibazo inzu ifite. Tugeze mu gihe cyo gukora ihererekanya (mutation), BNR ibuza ikigo cy’ubutaka kumpa ibyangombwa kuko uwo twaguze ngo yari umukozi wa BNR kandi yayibye”.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye ko icyo kibazo gikemuka bitarenze iminsi itatu. Gusa, nyuma y’iperereza, RIB yaje gusanga uriya muturage yaranze kubahiriza ibyemezo by’inzego, ndetse ngo yarakoresheje inyandiko mpimbano, nibwo yahise imuta muri yombi.

Muhizi wareze BNR kuri Perezida Kagame, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo

NKUNDINEZA Jean Paul /UMUSEKE.RW