Muhizi wareze BNR kuri Perezida Kagame, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo

Ku mugoroba wo ku wa kane, urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge mu  Karere ka Kamonyi, rwategetse ko Muhizi Anathole wareze BNR kuri Perezida Paul Kagame afungwa by’agatenyo, we na Nibigira Alphonsine baregwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Muhizi Anathole tariki 27 Kanama, 2022 yaregeye Perezida Kagame ko yagiriwe akarengane na Bank Nkuru

Urukiko ruvuga ko hari impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’inyandiko mpimbano cyakozwe na Nibigira Alphonsine na Muhizi Anathole zituma abacyekwaho icyaha bafungwa by’abagateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Muhanga.

Umucamanza yategetse ko Rutagengwa Jean Leon ahita afungurwa icyemezo cy’urukiko kikimara gusomwa kuko, rwasanze ntampamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Umucamanza yavuze ko utanyurwa n’icyemezo cy’urukiko akijururira mu gihe kitarenze iminsi itanu, mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Muhizi Anathole yaburanye yunganiwe mu mategeko na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine yaburanye yunganiwe mu mategeko na Me Uzamukunda Sarah, naho Rutagengwa Jean Leon yaburanye yunganiwe na Me Bayisabye Ernest.

Uru rubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu cyumba cy’urukiko.

 

Imiterere y’uru rubanza…

Imiterere y’ikibazo cyatumye Muhizi Anathole, Rutagengwa Jean Leon, na Nibigira Alphonsine bose bisanga imbere y’ubutabera, Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cy’inyandiko mpimbano.

- Advertisement -

Iyo nyandiko bacyekwaho guhimba no kuyikoresha, ni icyemezo cyashatswe cyo kuba Nibigira Alphonsine ari ingaragu, iki cyemezo cyagaragazaga ko Nibigira atigeze asezerana, kandi yari yarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko na Rutagengwa Jean Leon mu murenge wa Nyarugenge.

Iki cyemezo cyakoreshejwe mu rubanza  No 00180/TB/GAC cyatanzwe na Nibigira Alphonsine, aho yunganiwe na Me Katisiga Emile.

Urwo rubanza rwari rugamije gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Habinshuti Jean Desire mu mutungo UPI: 2/08/12/05/4669 abisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu, ngo kuko iyo cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Muhizi Anathole yaguze inzu na Rutagengwa Jean Leon iherereye ku Ruyenzi, mu karere ka Kamyonyi. Nibigira Alphonsine yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha atari byo kuko icyo cyemezo cy’uko ari ingaragu atari gutinyuka kugicura yitwa ingaragu, kandi yarasezeranye na Rutagengwa Jean Leon mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yavuze ko acyeka ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anathole akoresheje imyirondoro ye, kuko Muhizi yari azi ko batakiba mu Rwanda, akumva nta ngaruka byamugiraho.

Nibigira Alphonsine yavuze ko impamvu yemeza ko byakozwe na Muhizi Anathole ari uko amwe mu mafaranga yishyuwe umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile ufite Cabinet i Rubavu, hakoreshejwe nimero ya Muhizi imubaruyeho, ayo mafaranga akaba yari Frw 200,000 kuko andi Frw 300,000 yayamuhanye mu ntoki.

Urukiko ruvuga ko hari impamvu zifatika zituma Muhizi akekwaho icyaha akurikiranyweho

Ikindi Nibigira yabwiye urukiko ko amasezerano aha akazi uwo munyamategeko, Me Katisiga Emile atigeze ayasinyaho, bityo ko icyo cyemezo cyacuzwe na Muhizi Anathole afatanyije na Me Katisiga Emile, mu nyungu zabo no kugira ngo nibivumburwa, Nibigira Alphonsine bizamugireho ingaruka runaka.

Umucamanza yabajije Nibigira Alphonsine inyungu Muhizi Anathole yaba afitemo mu gukora iyo nyandiko mpimbano y’uko ari ingaragu igamije gutambamira cyamunara ba BNR, Nibigira avuga ko kuva Muhizi Anathole yagura iyo nzu yabo muri 2015, yahise ayikodesha atigeze ayituramo ko ayikodesheje imyaka isaga irindwi, ko gutambamira cyamunara ari we wari ubifitemo inyungu kurusha we, kuko nta mpamvu n’imwe yatuma akoresha inyandiko mpimbano.

Muhizi Anathole yavuze ko iyo nyandiko mpimbano atari we wayikoze, ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibyo Ubushinjacyaha bwavuze, ahubwo rukaba rwamurekura.

Muhizi Anathole yavuze ko yafunzwe kuko yabwiye Perezida Paul Kagame akarengane yagiriwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ndetse n’ikigo cy’ubutaka.

Uyu mugabo yavuze ubwo yafatwaga agafungwa, aho yari afungiye haje bamwe mu bapolisi bari mu nzego zo hejuru bakamusaba kureka ikirego, no gukomeza kurega abayobozi batandukanye.

Ngo bamubwiye ko nareka gukomeza kurega inzego zitandukanye yahita arekurwa.

Muhizi Anathole ugiye kumara ukwezi afunzwe, yemereye urukiko ko amafaranga yishyuwe Me Katisiga Emile agera kuri Frw 200, 000 hakoreshejwe telephone ye imuraruyeho.

Rutagengwa Jean Leon yari yafunzwe nk’ikitso cya Nibigira Alphonsine kuko ari umugabo we, no gukora iperereza ryimitse bose bafunzwe.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2022 Umuvigizi wa RIB yavuze ko inzu Muhizi yaguze na Rutagengwa yari mu ngwate, y’umwenda Rutagengwa Jean yari yaratse wa miliyoni 31Frw. RIB ivuga ko Muhizi yatsinzwe urubanza yarezemo ikigo cy’Ubutaka, mu rukiko rw’i Nyanza, ariko akanga kuva muri uwo mutungo.

Ku wa 5 Nzeri 2022 nibwo dosiye ya Muhizi Anatole, na Rutagengwa Jean Léon na Nibigira Alphonsine (umugore wa Rutagengwa) yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Muhizi akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, n’ikindi asangiye na bariya bareganwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Perezida Paul Kagame yategetse ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo cya Muhizi

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW