Abafana ba Arsenal baheruka kuyifungirwa bagize icyo basaba Perezida Kagame

Abafana ba Arsenal baharuka gufungwa bazira kwishimira ko ikipe yabo yatsinze Manchester United, basabye Perezida Paul Kagame kubafasha bakajya kureba umukino umwe ku kibuga cya Emirates Stadium i London.

Abafana ba Arsenal bafashwe bishimira ko batsinze Manchester United

Felix Bagiire, ukora kuri Radio avuga ko Perezida Kagame ari umwe mu bafana bazwi b’ikipe ya Arsenal, kandi na bo bemera.

Uyu munyamakuru avuga ko icyifuzo cyabo bakigejeje kuri Perezida Yoweri Museveni, byose abigira politiki.

Ati “Abafana ba Manchester United bari bavuze byinshi mbere y’umukino, ndetse babanje kujya gusenga mbere y’umukino, ndetse Gary Neville, wakiniye Manchester United yari yakomeje kugaya Arsenal ayiha amahirwe make, ni cyo cyadushimishije.”

Umukino wabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama, 2023 warangiye Arsenal itsinze Manchester United 3-2.

Abafana ba Arsenal 7 mu gihugu cya Uganda barafashwe barafungwa, nyuma yo kwishima bakarenza, Polisi ngo yaje kubarekura yabanje kubabaza ibibazo birimo no kuba baba batari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Polisi ya Uganda ivuga ko umwe muri bariya bafana yakomeje gufungwa kuko basanze afite ibindi byaha akekwaho bifitanye isano n’ubujura.

Abafana barekuwe ku wa Kabiri, babanje kujyanwa i Kampala bahura n’Umuvugizi wa Polisi witwa Fred Enanga.

Abo bafana kandi banahuye n’ukuriye abafana ba Arsenal muri Uganda, witwa Asan Kasingye.

- Advertisement -

Nyuma y’uko umutoza Mikel Arteta akomeza kwitwara neza, abafanaba Arsenal bakomeje kugira icyizere ko bashobora kuzishima shampiyona irangiye.

Umunyamakuru Bagiire wafungiwe gufana iyi kipe, yavuze ko bazakusanya abafana 10,000 bakishima igihe Asrenal yazaba yatwaye igikombe uyu mwaka.

Ati “Natangiye gufana Arsenal igihe Thierry Henry yari umukinnyi wayo, sinigeze nyibona itwara igikombe. Ubu ni cyo gihe cyacu.”

Aba bafana barekuwe ku wa Kabiri nyuma yo kubonana n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda n’ukuriye abafana ba Arsenal muri kiriya gihugu

BBC

UMUSEKE.RW