Abantu ibihumbi basezeye Papa Benidict XVI

Kuri uyu Kane tariki ya 5Mutarama 2023, abantu barenga 60,000 bitabiriye umuhango bakoraniye wo gushyingura Papa Benedict XVI wapfuye afite myaka 95. 
Papa Benedict XVI yashyinguwe
Ni umuhango wayobowe na Papa Francis urimo gushyingura uwo yasimbuye, ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya.

Umurambo we wari mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika yitiriwe mutagati Petero.

Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican.

Abandi bitabiriye uyu muhango barimo abasenyeri barenga 400 n’abapadiri 4000  n’ababikira benshi.

Mu bandi bategetsi bakomeye bitabiriye uyu muhango barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde.

Abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal na Hungary nabo bari i Roma, kimwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin.

Itorero Orthodox ry’Uburusiya rihagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.

Papa Francis , wasomye Misa ari mu kagare , agaragara nk’ufite intege nke ,yashimye Imana ko imuhamagaye nawe akumvira ijwi.

Yagize ati“Benedict, nshuti idahemuka y’umukwe, ibyishimo byawe nibyuzure ubwo wumvise ijwi rye, ubu n’iteka ryose.”

- Advertisement -

Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedict wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Papa Francis wamusimbuye yasomye Misa ari mu kagare afite intege nke

Yamusabiye umugisha
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW