Abanyamulenge batewe ubwoba n’imikoranire y’ingabo z’u Burundi na FARDC

Abanye-Congo bo bwoko bw’abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe batewe ubwoba n’abasirikare b’Abarundi bagiye mu Burasirazuba bwa Congo bari gukorana na FARDC bitari mu ntego z’ingabo za EAC, ahubwo ku mikoranire ya Leta ya Congo.

Colonel Rugabisha Alex yereka Jenerali wa FARDC CHIKO TCHITAMBWE JEROME na Jenerali Ramazani imisozi Twirwaneho ikambitseho

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, binyuze ku muvugizi wabo, Ruvuzangoma Rubibi Cadet.

Bavuga ko bamenye ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho bagomba gukorana n’ingabo za Leta ya Kongo, na FARDC.

Bakemanga intego nyakuri y’ubu bufatanye kuko inshuro nyinshi ingabo za Leta ya Kongo zikorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo CODECO, Mai Mai, Nyatura, FRDL, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.

Bagaragaza ko ubwo Gen Chico Tshitambwe wa FARDC na Ramazani Fundi bageraga mu Minembwe, ibintu byasubiye irudubi kugeza n’aho abaturage batuye mu bice bitandukanye n’ibyegereye icyicaro cya Brigade ya 12 batangira guhunga.

Ubu bwoba bwatumye basaba ibisobanuro Leta ya Kongo byizeza abaturage ba Minembwe ko batekanye ndetse no kubwirwa impamvu Kongo ikorana n’ingabo z’u Burundi.

Sosiyete Sivile ya Minembwe yasabye gusobanurirwa ibintu bine ku isonga harimo kumenya impamvu ingabo z’u Burundi zitaje mu masezerano y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko uyu muryango wohereje ingabo zo kugarura amahoro muri Kongo.

Kugaragarizwa niba amasezerano y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi arizo FNDB azwi n’abanye-Kongo.

Basabye kwerekwa niba koko iyi mikoranire igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ndetse n’impamvu bahisemo kuzana izi ngabo muri Minembwe aho kuzijyana mu bice birimo imitwe ya Mai Mai, na FDLR ihohotera abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge.

- Advertisement -

Abanyamulenge bakaba bagaragaje ko izi ngabo ahantu zageze ntacyo zakoze ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro, ahubwo Inka z’abanyamulenge zikaba zarasahuwe kandi bagahohoterwa.

Ikintu cya kane basabye nuko abasirikare b’abarundi bakagombye kubanza kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi irimo Red Tabara na FNL-Nzabampema iri muyica ikanatoteza Abanyamulenge.

Bavuga ko Guverinoma y’u Burundi ikwiriye kumenya ko irimo gukorana n’abakora ibikorwa bitari byiza cyane cyane ingabo za FARDC zibarizwa muri burigade ya 12 izwi mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage ba Minembwe.

Bibukije u Burundi kwitonda kugirango batagwa mu mutego w’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse bakamenya ko abaturage ba Minembwe barushye bihagije ku buryo badakeneye urusaku rw’amasasu ahubwo bakeneye kwiteza imbere, abana babo bakabasha kwiga ndetse abaturage bakabaho mu mahoro.

Bongeye kumenyesha Umuryango Mpuzamahanga ko bakwiye guhagurukira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihohoterwa rikorerwa abanyamulenge, EAC nayo ikubahiriza inshingano zayijyanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Bemeza ko biteguye gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu, harimo kubaha imyanzuro yafatiwe Nairobi.

UMUSEKE ufite amakuru avuga ko hari bamwe mu baturage batangiye guhunga, batinya ko umwanya uwo ariwo wose izo Ngabo zishobora kugaba ibitero kuri Twirwaneho bikabagiraho ingaruka

FARDC iza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’Abanyamulenge mu Minembwe
UMUSEKE.RW