AKADEMIYA izajya ifasha u Rwanda mu bikorwa bya politiki yo kurengera ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’ikigo cya AKADEMIYA batangije gahunda yo kubaka ubushobozi binyuze mu bushakashatsi izafasha u Rwanda n’umugabane wa Afurika gushyira mu bikorwa pilitiki yo kurengera ibidukikije.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe ingamba mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Politiki yo kubungabunga ibidukikije izibanda ku gukumira ingano y’imyuka yoherereza mu Kirere nka kimwe mu bigira ruhare  mu mihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byiharie ingano yo hasi yo kohereza ibyuka bihumanya ikirere. Mu rwego rwo gushyigikira iyi ntambwe, ikigo cya AKADEMIYA ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije ( REMA)  batangije ku mugaragaro gahunda yo gufasha ibihugu n’imigabane gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije  ndetse no kurwanya ibikorwa byangiza ikirere.

Umuyobozi w’ibikorwa byo mu Kigo cya AKADEMIYA  Dr. Getaw Tadesse agaragaza uruhare iyi gahunda izagira mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika y’ibihe, ygarutse ku ngaruka iyangirika ry’ikirere ryagize ku bihugu.

Ati “Ibihugu byinshi byagiye bihura n’ingaruka y’imihindagurikire y’ibihe cyane ko by’umwihariko Afurika igira uruhare rwa 3% ku myuka yoherezwa mu kirere, kandi byongeye igiciro cyo guhangana n’imihindagurike y’ibihe na cyo ubwacyo kibereye umutwaro bimwe mu bihugu byo muri Afurika muri rusange, rero ndatekereza ko bimwe mu bihugu byo mu isi byafata iyambere bikaba byafasha umugabane w’Afurika bakora ishoramari rihangana n’imihindagurike y’ibihe.”

Dr. Getaw Tadesse akomeza avuga ko iyi gahunda izafasha kugaragaza ibyo bimenyetso byose, ibyo ibyo bikazafasha abaterankunga gushyigikira  ndetse bagashora imari muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’ibikorwa byo mu Kigo cya AKADEMIYA  Dr. Getaw Tadesse

Bimwe Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo ingufu harimo no gushyiraho gahunda zitandukanye harimo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, no gutera amashyamba.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye  yemeje ko iyi gahunda yaje kunganira izindi ngamba za Leta zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe .

Ati “Dufite icyerekezo cyo kugabanya ibyuka twohereza mu kirere bingana na 38%  bitarenze 2030, ari kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga ko twageze kuri iyo ntumbero twari dufite hari uburyo ibyo byuka bibarwa mu bufatane na AKADEMIYA 2063  baradufasha kunoza neza uburyo twari dusanzwe tubikora.”

- Advertisement -

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe u Rwanda rurimo kongera ubuso bw’amashyamba kuko mu mwaka wa 2020 wageze bamaze gutera 30,4%  y’ubuso, muri uwo mwaka kandi hanatewe ingemwe miliyoni 25 z’ibiti  hanavugururwa amashyamba.

Kuri ubu u Rwanda rukeneye amadolari miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganwa n’amasezerano y’i Paris.

Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW