Bahawe gasopo ku myigaragambyo yateguwe i Goma

Meya wa Goma, Komiseri Kabeya Makosa Francois, yatangaje ko imyigaragambyo yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, yamagana ingabo za Sudani y’Epfo  n’iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange ihagaritswe.

Yari yateguwe n’amatsinda y’urubyiruko, abaturage ndetse na Sosiyete Sivile zikorera muri Kivu ya Ruguru.

Uyu muyobozi yatangaje ko” imyigaragambyo yose ibujijwe bityo  icyo gikorwa cyitemewe n’ubuyobozi mu rwego rwo kwirinda guha icyuho umwanzi.”

Icyakora yasabye kugirira ikizere ibikorwa by’ ingabo zaje ku rugamba , batanga amakuru ku gihe.

Kugeza ubu muri Congo hari ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zituruka mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo, byaje mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Ni nyuma yaho igisirikare cya Congo,FARDC gihanganye bikomeye umutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW