Burundi: Israel Mbonyi yaciye agahigo – AMAFOTO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yaje ku isonga mu bahanzi baririmbye bagashimisha abantu benshi mu gihugu cy’u Burundi, nyuma y’igitaramo abantu isinzi bakubise buzura aho cyabereye.

Israel Mbonyi yasendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo cye i Bujumbura

Ibi Israel Mbonyi yabigezeho kuri uyu wa 01 Mutarama 2023 mu gitaramo cy’agatangaza cyinjiza abarundi mu mwaka mushya cyabereye ahitwa Zion Beach mu Mujyi wa Bujumbura.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’icyo yakoze ku wa 30 Ukuboza 2022 aho itike ya make yari yashyizwe ku bihumbi 100 FBu mu gihe indi yaguraga ibihumbi 200FBu naho abantu icumi bicaranye ku meza itike iri kuri miliyoni 1,5FBu.

Yavuze uko abaririmbyi b’abarundi n’abarundikazi Imana yabakoresheje kugira ngo mu Rwanda bige kuramya Imana.

Ati “Indirimbo zanyu twaraziririmbaga, amaradiyo azicuranga, mu nsengero hose nizo twakoreshaga cyane, Haleluya, uyu munsi turi hano turirimbira Imana kubera bamwe muri mwebwe.”

Nk’uko abizwiho, ni igitaramo yakoze mu buryo bwa Live, aririmbana n’abantu indirimbo ku yindi nta gusobwa n’ijambo na rimwe.

Uyu musore usizwe amavuta y’igikundiro yanyuzagamo akaganira n’abantu ibyiza by’ijuru n’inzira yo kubiharanira.

Nta kwicara kwabayeho habe na gato, imitima y’abitabiriye iki gitaramo yari isendereye umunezero babyinira Imana nta kwifata kwabayeho.

Israel Mbonyi n’itsinda rimufasha ku rubyiniro nta gahenge na gato bahaye abakunzi bo guhimbaza Imana buri ndirimbo yazamuraga amarangamutima y’abitabiriye iki gitaramo.

- Advertisement -

Ubwitabire n’urugwiro yeretswe ku rubyiniro benshi bahamije ko ariwe muhanzi u Burundi bwakiriye ukunzwe ku buryo budashidikanywaho.

Mu gushimira imbaga y’abitabiriye ibitaramo bibiri yakoreye i Burundi yise “Icyambu Live Concert” yagize ati “Abarundi murarenze!”

Kwinjira muri iki gitaramo itike yari yashyizwe ku 30.000 Frw kugira ngo Abarundi batangire umwaka mushya bayobowe n’ibyishimo bya Mwuka Wera.

Israel Mbonyi urukundo yeretswe rwamurenze
Nta kuruhuka kwabayeho, babyinnye indirimbo ku yindi
Umunezero wari wose kuri Mbonyi n’abakunzi be
Ni umu Jeunne ukunda Imana ku buryo butangaje
Ati mwese umwaka mushya muhire wa 2023
Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu basa neza cyane

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW