Bwanakweli Emmanuel yabonye ikipe nshya i Burayi

Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Bwanakweli Emmanuel uri gukina mu gihugu cya Zambia, yabengutswe n’ikipe nshya yamaze kumugura.

Bwanakweli Emmanuel agiye kujya gukina i Burayi

Muri Kamena 2022, ni bwo Bwanakweli Emmanuel aherekejwe n’inshuti ze za hafi n’aabavandimwe, yerekeje mu gihugu cya Zambia nyuma yo kumvikana na City of Lusaka ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Uyu munyezamu wasinye amasezerano y’umwaka umwe, bivuze ko azarangira muri Kanama uyu mwaka ari na bwo azaba yemerewe gukinira ikipe ye nshya yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Aganira na UMUSEKE, Bwanakweli yahamije ko yamaze kumvikana n’ikipe nshya yo mu cyiciro cya mbere yitwa Sport Club Levski Sport for All yo mu gihugu cya Bulgarie ku mugabane w’i Burayi.

Ati “Ni ukuvuga ngo nasinye umwaka umwe muri City of Lusaka FC, uzarangira mu kwa Munani. Iriya kipe ya Sport Club Levski Sport for All yanyifuje kuva mu Ugushyingo 2022.”

Yakomeje agira ati “Aba-agents ba yo baransabye muri uku kwa Mbere ariko biranga kuko ikipe yacu ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Ubu barashaka ko nsinya muri iyi Mutarama, ubundi nkazakina umwaka utaha w’imikino.”

Mbere yo kwerekeza muri Zambia, Bwanakweli yakiniye Police FC, Kiyovu Sports na Sunrise FC yavuyemo yerekeza muri Zambia.

 

Sport Club Levski Sport for All ni ikipe ifite amateka akakaye!

- Advertisement -

Yashinzwe mu 1914. Ibitse ibikombe umunani mu marushanwa yo ku Mugabane w’i Burayi.

Ni yo kipe yonyine yo muri Bulgarie yabashije kwegukana ibikombe mu marushanwa yo ku Mugabane w’i Burayi, muri Basketball, Volleyball no mu mikino Ngororamubiri.

Bwanakweli [uri iburyo] agiye kuzamura Cit of Lusaka FC
Bwanakweli ntashobora kujya mu kibuga atabanje gusenga

UMUSEKE.RW