Byafashe indi ntera! RIB yataye muri yombi umufana wa Kiyovu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukunzi wa Kiyovu Sports, Nishimwe Madina ugomba gutanga ibisobanuro by’amagambo yavuze kuri Mukansanga Salma uherutse gusifura umukino wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports.

Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports yagiye gutanga ibisobanuro kuri RIB

Ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona ubwo Gasogi United yakiraga Kiyovu Sports, kuri Stade ya Bugesera tariki ya 20 Mutarama 2023, abafana b’iyi kipe ntibishimiye imisifurire kugeza n’aho bamwe bavuze amagambo mabi bakagera na ho gushaka gusagarira Umusifuzi Mukansanga Salima.

Iyi myitwarire mibi ya bamwe mu bakunzi b’iyi kipe, yanenzwe na benshi barimo na Minani Hemedi ubayobora ku rwego rw’Igihugu.

Urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rwahise rutangaza ko rwitandukanyije n’abakozi ibi kandi ko rwiteguye gufatira ibihano ababigizemo uruhare bose.

Gusa ntabwo byarangiriye aho gusa, kuko byageze mu Bugenzacyaha. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko RIB yafashe umufana wa Kiyovu Sports witwa Nishimwe Madina wajyanywe ku Cyicaro Gikuru cy’uru rwego.

Uyu mufana agiye gusabwa ibisobanuro nk’uwagaragaye mu bagize uruhare mu batarishimiye ibyemezo bya Mukansanga Salma, kugera aho havugwa amagambo mabi kuri uyu musifuzi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yemereye UMUSEKE ko hari abafana ba Kiyovu Sports bahamagajwe ngo bakorweho iperereza.

Ati “Ni byo hari abakekwa bahamagawe kuri RIB kubera impamvu z’iperereza.”

Ibi bibaye, nyuma y’aho Ferwafa yari yahamagaje abayobozi ba Kiyovu Sports kuri uyu munsi, kugira ngo bisobanure ku myitwarire mibi y’aba bafana.

- Advertisement -

Ibi kandi biriyongera ku kuba Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yarashimiye Ferwafa kuko yagaragaje ko yiteguye guhana abakoze ibi.

UMUSEKE.RW