Cecile Kayirebwa azita izina! Byinshi ku gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

Itorero Iganze Gakondo ryateguye igitaramo cyitwa Urwinziza Rurahamye kizaba mu ijoro ribanziriza umunsi w’intwari. Aho bateguyemo udushya twinshi harimo n’umuhanzi Cecile Kayirebwa uzita izina.

Iganze Gakondo yateguye igitaramo Urwinziza Rurahamye

Iki gitaramo cya Gakondo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 31 Mutarama 2023 kibere I Nyarutarama mu nyubako yahazwi nko kuri  Crown Conference Hall ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uwo munsi w’inkera uzaba urimo udushya dutandukanye nkuko Niganze Liévin yabitangarije UMUSEKE.

Avuga ko iki aricyo gitaramo cya mbere bateguye nk’itsinda rya ‘Iganze Gakondo’ kuko ibindi bagiye bitabira babaga batumiwe n’abandi.

Ati “Ni igitaramo twateguye ku buryo buri muntu wese azahava yanyuzwe, ikindi twafashe iriya taliki kubera ko tuzaba twizihiza n’umunsi mukuru w’intwari zacu nk’Abanyarwanda.”

Mu bashyitsi batumiwe harimo n’umuhanzi akaba umunyabigwi mu muziki wa Gakondo Cecile Kayirebwa.

Avuga ko nawe bamutumiye kugirango azite izina muri iki gitaramo. Ati “Ibindi byinshi kuri we mbivuze naba mbamaze amatsiko rwose ahubwo icyo nabwira abantu ni ukutazahabura kugirango bazirebere udushya dutandukanye twabateguriye kuko hari n’abandi twatumiye.”

Itorero Iganze Gakondo rigizwe n’abantu barindwi, bamaze imyaka ine bakorana, kugeza ubu bafite indirimbo eshatu ziri hanze gusa ngo bafite umuzingo warangiye kuko ubu bari no gutegura uwa kabiri.

Indirimbo bafite ziri hanze harimo iyitwa ‘Gakondo iganze, Urujeni na Ishyamba.’

- Advertisement -

Kwinjira muri iki gitaramo ahasanzwe azaba ari ibihumbi 10frw, VIP ibihumbi 15 n’ibihumbi 150 ku bantu bazafata ameza y’abantu batandatu.

Igitaramo kizaba kuya 31, bucya ari umunsi w’intwari