Clare Akamanzi yahase ibibazo Tshisekedi asubiza imbusane

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB, yahase ibibazo Perezida wa Repubuka ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, ku mpamvu adashyira mu bikorwa imyanzuro y’Luanda na Nairobi, asubiza imbusane.
Clare Akamanzi yabajije Tshisekedi impamvu atera umugongo amasezerano ya Luanda na Nairobi

Hari mu nama ngarukamwaka ya World Economic Forum iteraniye i Davos mu Busuwisi, mu kiganiro kibanze ku “Ibikorwaremezo ku bukungu bw’ingufu zitangiza ikirere.”

Ni inama yabaye kuwa kabiri, tariki ya 17 Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yari umwe mu batumirwa bayo.

Icyo kiganiro kigana ku musozo, Claire Akamanzi ukuriye Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB, yasabye umwanya abaza ikibazo Tshisekedi.

Yagize ati “Niba koko umutekano ari ikibazo gikomeye kuri wowe, iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu, ikibazo cyanjye kuri wowe ni kuki mutubahiriza ibigenwa n’amasezerano ya Luanda cyangwa Nairobi mu kubona igisubizo kirambye?”

Akamanzi yongeraho ati “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.”

Mu gusubiza Akamanzi, Tshisekedi yavuze ko inama ya Luanda muri Angola yo mu Ugushyingo 2022, yagennye inzira z’amahoro ariko ko kugeza ubu zitubahirizwa.

Yagize ati “Twemeranyijwe iyo nzira, itegeka agahenge no gusubira inyuma ako kanya kwa M23, ifashwa n’u Rwanda, kugeza tariki 15 Mutarama  twagombaga kwemeza ko ibyo byakozwe kandi byarangiye.

Ariko Madame, kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.”

- Advertisement -

Mu hantu M23 yafashe imaze kuva mu duce tubiri, Kibumba na Rumangabo, ingabo z’akarere zoherejweyo zihagenzura zemeza  ko M23 yavuye aho hantu.

Tshisekedi i Davos asubiza icyo kibazo yashinje M23 “kwica abaturage barenga 100 ahitwa Kishishe” avuga ko izo nyeshyamba zari zigamije “kubatera ubwoba kugira ngo bave muri ako gace gafite amabuye y’agaciro menshi”.

M23 ivuga ko nta bwicanyi ku baturage yakoze i Kishishe ahubwo hapfuye abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba mu mirwano yari igamije kuhabakura.

Tshisekedi yavuze ko ageze ku butegetsi ibihugu icyenda bituranye na DR Congo buri kimwe yagihaye umushinga w’iterambere bakorana kugira ngo bateza imbere ubukungu n’amahoro.

Ati “Ariko bamwe mu baturanyi bacu bashaka gukomeza kurwana ntabwo byashobotse ko turangiza iyo mishinga.”

Yongeraho ati “Rero madamu ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda.”

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu uyu mutwe ndetse n’u Rwanda batahwemye guhakana.

Inama ya ‘World Economic Forum’ iteranira buri mwaka i Davos kuva kuwa mbere izarangira kuwa gatanu, ihuje abategetsi batandukanye baganira ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu ku Isi n’ibisubizo bishoboka.

Perezida Tshisekedi yasubije imbusane ku byo yabajijwe na Clare Akamanzi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW