Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Kongba, ku mupaka wa Goma n’Akarere ka Rubavu.
Guverineri wa Gisirikare wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko bizafasha gukemura ibibazo by’umutekano bikunze kuhaba, ndetse no guca intege ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati “Biri mu ntego za Perezida Felix Antoine Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi aho ashaka kuvugurura umutekano no guca intege ibiwuhungabanya.”
Gahunda yo kubaka inyubako zigenzurirwamo umutekano w’umupaka ibaye mu gihe hashize amezi arenga arindwi umubano w’u Rwanda na Congo ujemo igitotsi.
Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu yaba u Rwanda n’uyu mutwe bahakanye bivuye inyuma.
Hari abanyepolitiki bakomeye muri RD Congo basabye ubutegetsi bwa Tshisekedi kubaka urukuta runini rutandukanya ibihugu byombi kuva i Goma kugera mu bice bambuwe na M23.