Dr. Kalinda uheruka kwinjira muri Sena ni na we utorewe kuyiyobora

Sena y’u Rwanda yabonye Perezida mushya usimbuye Dr Augustin Iyamuremye weguye, ni Dr. Kalinda Francois Xavier watowe akimara kurahirira kuba Umusenateri.

Dr. Kalinda Francois Xavier ni we Perezida wa Sena mushya (Photo Parliament)

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inteko itora ikaba yari igizwe n’abasenateri 26, aho Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier yatowe ku bwiganze burunduye maze agira amajwi 26 kuri 26 y’abari bagize intego itora.

Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier, nyuma yo gutorwa akaba yijeje umukuru w’igihugu ko azuzuza inshingano ahawe, ndetse ashima abasenateri bamugiriye icyizere, abizeza kuzakorera abanyarwanda bose.

Uwari uyoboye Sena y’u Rwanda by’Agateganyo, Nyirasafari Esperance akaba ariwe wabanje gufata ijambo, aho yamamaje Senateri Dr. Kalinda Francois Xavier, naho Senateri Umuhire we nyuma yo kwamamazwa akaba yahise avuga ko ahariye Dr. Kalinda.

Nyirasafari Esperance akaba yamamaje Dr. Kalinda Francois Xavier avuga ko ari impuguke mu mategeko, afite ubunararibonye nk’uwabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse aba umwarimu wa benshi mubagize Sena y’u Rwanda.

Dr Francois Xavier Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko y;ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Dr Kalinda yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, kuva mu mwaka w’ 2015. Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize, dore ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry’amategeko.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -