Gahunda yo gushyingura umunyamakuru Ntwali Williams

Gahunda n’itariki yo gushyingura umunyamakuru Ntwali John Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda yamaze gushyirwaho n’umuryango we.

Ntwali John Williams azashyingurwa ku cyumweru


Ntwali John Williams yitabye Imana ku wa kabiri mu mpanuka nk’uko UMUSEKE wabihamirijwe n’umwe mu bo mu muryango we.

Ku mugoroba wo kuwa 19 Mutarama 2023 yavuze ko urupfu rwa Ntwali Williams barumenyeshejwe na Polisi y’u Rwanda.

Yabwiwe na Polisi ko impanuka  “yabaye ku wa Kabiri, moto bariho igongwa n’imodoka, Ntwali arapfa, umumotari arakomereka.”

Umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Ntwali Williams uzaba ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.

Saa tatu z’igitondo abo mu muryango we bazajya gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Saa tanu hazaba amasengesho yo kumusezeraho bwa nyuma ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rwa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Saa munani nibwo hazaba umuhango wo gushyingura Ntwali John Williams mu irimbi rya Kamonyi, mu gihe gukaraba bizabera ku Masuka muri Kamonyi.

Umunyamakuru Ntwali John Williams yitabye Imana ku myaka 43 asize umugore n’umwana umwe.

- Advertisement -

Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, City Radio (Igitaramo Umuco Utari Ico), yabaye Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru cyo kuri Internet IGIHE, yashinze ikinyamakuru Ireme News.net, yari afite YouTube channel yitwa Pax TV Ireme News anakorera The Chronicles.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW