Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gakenke: Impanuka yishe umuntu umwe abandi 8 barakomereka

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/23 10:30 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Impanuka ikomeye yabereye  mu Karere ka Gakenke ku Cyumweru nimugoroba yishe umuntu umwe abandi umunani barakomereka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAVA4 ifite pulaki RAC 618G bivugwa ko ari yo yagonze Coaster

Ni impanuka yabaye tariki 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyakina, mu Mudugudu wa Ruhore mu Karere ka Gakenke.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAVA4 ifite pulaki RAC 618G yavaga mu Karere ka Gekenke yerekeza i Kigali yaje kugongana na Bus Coaster ifite pulaki RAB 651L yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

Uwari utwaye imodoka ya RAV4 witwa Nkurunziza Jean Damascène w’imyaka 47 yahasize ubuzima,  hanakomereka abantu batatu yari atwaye barimo umwana Iradukunda Immaculée w’umwaka umwe n’amezi 6.

Kwamamaza

Nkundizanye Yosiya w’imyaka 46, na Mujawimana Elizabeth w’imyaka 36.

Abandi bakomeretse ni Twagirayezu w’imyaka 45 wari utwaye Coaster n’abagenzi bane mu bagera ku munani yari atwaye ariko bo bakomeretse byoroheje.

Abakomeretse ndetse n’umurambo wa nyakwigendera bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nemba.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka bikekwa ko yatewe no kutaribganiza umuvuduko.

Yagize ati “Iperereza riba rigikomeza, ariko harakekwa …, uriya muhanda ni umuhanda urimo imisozi ihanamye harimo n’amakorosi henshi.

Bivugwa ko yaba yarabitewe no kutaringaniza umuvuduko no kudasatira inkombe y’iburyo kubera ko yasanze Coaster mu mukono wayo.”

SSP Irere Rene, yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Abatwara ibinyabiziga buri gihe icyo tubakangurira ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda, bagatwara bikurikije amategeko, ariko bakanamenya ngo aho bageze ni he. Bakirinda uburangare kugira ngo batagira ibyo bangiza.”

Mu gihe Polisi imaze igihe iri mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”, muri iyi minsi y’impera z’umwaka wa 2022 humvikanye impanuka nyinshi ndetse zahitanye ubuzima bw’abantu.

Imodoka ya Coaster yajyaga i Musanze

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Hari kubakwa ikiraro cyo hejuru kizahuza Muhanga na Gakenke

Inkuru ikurikira

Bamporiki yatawe muri yombi ajyanwa muri Gereza – Official

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Bamporiki yatawe muri yombi ajyanwa muri Gereza – Official

Bamporiki yatawe muri yombi ajyanwa muri Gereza - Official

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

2023/02/05 1:23 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010