Gasabo: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50  yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho kwica umugore nawe uri mu kigero cy’imyaka 40.
Ibiro by’Akarere ka Gasabo
Mu gitondo cyo kuri iki cy’umweru tariki ya 29 Mutarama 2023, mu Murenge wa Rutunga, Akagari k’i Ndatemwa mu Mudugudu wa Kabarera mu Karere ka Gasabo nibwo amakuru yamenyekanye ko umugabo yishe umugore we.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko uwo mugabo yari asanzwe avugwaho imyitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ko bari babanye mu makimbirane.

Uyu yagize ati” Ejo nka saa yine, akana nibwo kagiye ku baturanyi bahingaga karababwira kati muhinge ariko murajya no guhamba mama. Mama yapfuye.”

Uyu avuga ko amakuru akimenyekana batabaje inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha , Umugabo abanza gucika ariko nyuma aza gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Iyamuremye Francois, yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yatawe muri yombi ndetse ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

Yagize ati” Kugeza ubu ntiwamenya niba ari we wamwishe kuko birasaba ibimenyetso bya gihanga bibigaragaza.Y arabonetse, ari mu maboko ya RIB , sitasiyo ya Rutunga.”

Gitifu Iyamuremye avuga ko uwo muryango wari ubanye mu makimbirane bityo ko bishobora kuba intandaro y’urwo rupfu.

Icyakora umugabo we mu kwisobanura avuga ko umugore yarwaye agahita yitaba Imana.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu muryango.

- Advertisement -

Yagize ati“Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko niyo ashobora kuganisha ku rupfu cyangwa gukomeretsanya. Kandi niba hari ibyo batunvikanaho, ubuyobozi bubereyeho kubafasha.”

Nyakwigendera yari afitanye abana batatu n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW