Gasabo: Umugabo yatemye umugore we ajya kwirega kuri Polisi

Umugabo wo mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo arakekwaho kwica umugore we amutemye mu mutwe, ajya kwirega kuri Polisi.

Abaturage bari aho umugabo yatemaguye umugore we kugeza apfuye muri Jabana

Nzaramba Joseph w’imyaka 43 bivugwa ko we n’umugore we bapfuye amafara ibihumbi 15Frw.

Ibi byabaye saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 5 Mutarama 2023, mu mudugudu wa Gikingo, akagali ka Bweramvura mu murenge wa Jabana.

Uyu mugabo usanzwe ari umufundi ngo yatse umugore we agakapu karimo amafaranga undi arakamwima, aribwo yafataga umuhoro amutema mu mutwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bweramvura, Mukaruyange Athanasie yabwiye UMUSEKE ko uru rugo rwari rusanzwemo amakimbirane, kuko bari baratandukanye ariko nyuma baza gusubirana mu ibanga umugabo abeshya umugore ko yahindutse.

Ati “Byabaye ahagana saa cyenda z’ijoro mu mudugudu wa Gikingo, ni urugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane kuko byari byaranabaye umugore arega umugabo kuri RIB baramuhamagaza, nyuma aza kubura aragenda nyuma yaje kugaruka asaba umugore imbabazi, avuga ko yabaye umurokore yakijijwe ndetse yabiterwaga n’inzoga, barasubirana.”

Yakomeje agira ati “Abana batubwiye ko bapfuye ibihumbi 15 Frw, kubera agashakoshi yatse umugore karimo ayo mafaranga aribyo byatumye amwica amutemye imihoro myinshi nk’icumi mu mutwe no mu misaya.”

Nyakwigendera Mukeshimana Pelagie yari afite imyaka 39, bari barabanye mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bari bafitanye abana batanu umukuru w’imyaka 12 naho umuto afite imyaka ibiri.

Mukaruyange Athanasie uyobora aka kagari kwa Bweramvura yasabye abantu kubana neza mu miryango birinda amakimbirane, aho batumvikana bakegera ubuyobozi bukabafasha ndetse bakaba batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko aho kugirango umwe avutse undi ubuzima.

- Advertisement -

Ubwo uyu mugabo yari amaze gutema umugore we muri iryo joro, abana batabaje abaturanyi bahita batangira kumushakisha, ariko baza gusanga yagiye kwirega kuri Polisi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW