Goma: Abanyamakuru batawe muri yombi abandi barakomereka

Abanyamakuru bo mu Mujyi wa Goma bahuye n’akaga kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 mu gitero Polisi ya Congo yagabye ku isinzi ry’abantu bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ingabo za EAC.

Freddy Ruvunangiza umwe mu banyamkuru batawe muri yombi

Ubwo Polisi ya Congo yarasaga ibyuka biryana mu maso, abanyamakuru batatu bakomeretse bikomeye abandi barafatwa bajya guhatwa ibibazo.

Freddy Ruvunangiza ukorera La Colombe Fm n’ikinyamakuru LA PLUNNELLERDC na Justin Kabumba wa France 24 mu Mujyi wa Goma bari mu bafashwe bahatwa ibibazo.

Aba bombi bamaze amasaha agera kuri ane bafungiwe kuri Komisariya ya Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni mu gihe abakomeretse ari uwitwa Merveille Kiro ukorera Blessing Fm y’i Goma, Ali Asanka Darius ukorera Ijwi rya Amerika(Kinyarwanda) na Héritier Munyafura ukorera Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Ubwo abigaragambyaga bashakaga kwinjira ku ngufu mu biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu nibwo aba banyamakuru bakomeretse, havugiye n’amasasu ya nyayo yabashije gutatanya insoresore zari zarubiye.

JED ( Journaliste En Danger) yasabye Leta ya Congo gucunga umutekano w’abanyamakuru no kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Abanyamakuru muri Kivu y’Amajyaruguru bamaganye ibikorwa bya Polisi ya Congo byo gufunga bagenzi babo , basaba ko abakomeretse bavuzwa na Leta.

Imyigaragambyo yo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, Leta yari yatangaje ko uzayishoramo wese azahura n’akaga ndetse n’urukuta rw’amategeko.

- Advertisement -

Muri iyi myigaragambyo yamagana ingabo za EAC zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo hiyambajwe ingabo zidasanzwe zo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu.

Hiyambajwe umutwe urinda Perezida Tshisekedi (Photo Micombero)
Abanyamakuru babashije gucika Polisi birukira kuri Rond Point Chukudu
Abanyamakuru bashwiragiye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW