Gsb na Glory Majesty bikomye abashinga ijosi ku baraperi nyarwanda -VIDEO

Babinyujije mu ndirimbo nshya ‘Revenge’, Gsb Kiloz yakoranye n’umuraperi Groly Majesty bikomye abashinga ijosi bagasuzugura umuziki w’abaraperi n’abahanzi nyarwanda.

Umuraperi Gsb Kiloz na mugenzi we Glory Majesty bahuriye mu ndirimbo nshya “Revenge”

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo akakaye, aba bahanzi berekana inzitane n’ivangura bahura naryo mu gukina ibihangano byabo no gutumirwa mu bitaramo bitandukanye.

Buri wese muri iyi ndirimbo aba yumvikanisha ukuntu urugendo rw’umuziki rwamuhetamishije ibitugu mu gihe hari bagenzi babo bashyirirwa ku isahani buri kimwe bo imyaka ikihirika bicira isazi mu jisho.

Kimwe mu byo aba bahanzi bagarutseho kandi gikunze kugarukwaho, harimo gusuzuguza abaraperi bakora Hi Hop yitsa ku buzima bwa rubanda rugufi.

Mu bisa n’ubushotoranyi bweruye bibasira bagenzi babo baharawe n’abiganjemo urubyiruko na bamwe mu banyamakuru babashyize ku ibere bagasiga icyasha abakora icyo bita “Hip Hop yo ku muhanda.”

Ni indirimbo yakiranywe yombi mu bakunzi b’umuziki, unyujije amaso mu bitekerezo byayitanzweho kuri youtube benshi bagaragaje ko aba bahanzi bakwiye guhabwa rugali mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nexus nyiri Good Kind Music inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunywa na MU.

Reba amashusho y’indirimbo “Revenge” ya Gsb Kiloz ft Glory Majesty

- Advertisement -
Iraguha Lando Fils uzwi nka Gsb Kiloz mu muziki ntakozwa iby’udukundi dushyira ku ibere bamwe tugapyinagaza abandi
Glory Majesty uzwiho kutarya iminwa yifatiye kugakanu ababyinagaza Hip Hop y’umwimerere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW