Hakenewe miliyoni 50 Frw zo gushyingura umunyarwanda waguye muri Amerika

Hari gukusanywa miliyoni zisaga 50Frw zo gushyingura mu cyubahiro umusore w’umunyarwanda witwa Ngabo Isaac wabaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika witabye Imana ku wa 29 Ukuboza i Knoxville.

Ngabo Isaac yitabye Imana afite imyaka 24

Ngabo Isaac w’imyaka 24 yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umusore muto wari utangiye gukuza impano ye mu mukino wa Basketball nk’uko bitangazwa na Bagabo Adolphe wamenyekanye nka Kamichi.

Nyuma y’iminsi mike yitabye Imana, Kamichi yatangije uburyo bwo gukusanya inkunga yo kugoboka umuryango wa Ngabo mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera.

Kamichi yavuze ko nibura hakenewe ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50Frw) kugira ngo uyu musore aherekezwe mu cyubahiro.

Ni inkunga iri gukusanywa hifashishijwe uburyo bwa ‘Gofundme’ aho buri wese atanga uko yifite kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

Muri Amerika uyu musore yabanaga na Nyina umubyara witwa Caritas Baziga[DADA] n’abavandimwe be babiri.

Biteganyijwe ko Ngabo Isaac azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 14 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Knoxville ho muri Leta ya Tennessee.

Kanda hano munsi ubashe gutanga inkunga yo gushyingura Ngabo Isaac

- Advertisement -

https://www.gofundme.com/f/isaac-ngabos-funeral?utm_campaign=p_cf+share-flow-1&utm_medium=chat&utm_source=whatsapp 

Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi watangije ubukangurambaga bwo gushyingura Ngabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW