Hari kubakwa ikiraro cyo hejuru kizahuza Muhanga na Gakenke

Ikiraro cyo hejuru kiri kubakwa gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke kizuzura gitwaye miliyoni 100Frw arengaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro kibahuza n’Akarere ka Gakenke igeze kuri 85%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro kibahuza n’Akarere ka Gakenke igeze kuri 85%.

Iki Kiraro cyo mu Kirere cyubatswe nyuma y’uko ibindi bibiri bisenywe n’ibiza byibasiye utu Turere bituma ibyo biraro abaturage bakoreshaga bisenyuka.

Isenyuka ry’ikiraro cya Gahira gihuza Akarere ka Muhanga unyuze mu Murenge wa Rongi wambuka mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli, ryabaye mu mwaka wa 2020, hongera kubakwa ikindi cya kabiri na cyo cyasenyutse mu mwaka wa 2022 kitarakoreshwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko mu rwego rwo koroshya imihahirane y’abaturage bo mu Turere twombi bavaga i Muhanga n’abava mu Karere ka Gakenke bafashe icyemezo cyo kuba bubatse ikiraro cyo hejuru kugira ngo abaturage badakomeza kubangamirwa n’amazi menshi y’umugezi wa Nyabarongo bacamo bakoresheje ubwato.

Nzabonimpa yavuze ko icyo kiraro kizajya gikoreshwa n’abanyamaguru, abatwara amagare, na moto ndetse n’amatungo usibye imodoka.

Ati: “Ikigo gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) giteganya kubaka ikindi kiraro mu buryo burambye kizatwara miliyari 9Frw arenga, kuko inyigo yarangiye.”

Nzabonimpa avuga ko icyo kiraro RTDA iteganya kubaka kizakoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye.

Yavuze ko iyo ngengo y’Imali ya miliyoni 100Frw arenga yo kubaka ikiraro, azasaranganywa agatangwa n’Uturere twombi, ndetse n’Umushinga witwa Bridge to Prosperity, uyu mushinga ukaziharira 70%  muri yo.

- Advertisement -

Bamwe mu baturage bakoresha ubwato bambuka mu Karere ka Gakenke  bavuga ko bibatera ubwoba guca  mu bwato buri munsi bajya  guhaha no gukora imirimo itandukanye.

Nsengiyumva Bernard umwe mu batuye mu Murenge wa Rongi ati: “Dukunze kugira ubwoba iyo Nyabarongo yuzuye, kuko amazi asendera akarenga inkombe z’umugezi.”

Nsengiyumva avuga ko  iki kiraro nicyuzura ubwoba abakoresha ubwato baba bafite buzaba bushize.

Imirimo yo kubaka iki kiraro gishya gihuza Muhanga na Gakenke yatangiye mu kwezi kwa Kanama 2022, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izarangira taliki ya 27 Mutarama, 2023.

Kugeza ubu ubwato bwa Gisirikare bufite moteri n’ubw’abaturage niyo yambutsa abaturage barenga 3000 bambuka buri munsi bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Gakenke, abajya kwivuriza mu Bitaro by’i Ruli n’abarema isoko riherereye mu Murenge wa Rongi.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 105 naho hagati y’amazi n’ikiraro hari metero 10 z’uburebure.

Ubuyobozi bwavuze ko iki kiraro kizuzura gitwaye miliyoni zirenga 100

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.