Ibitaro bya “Baho”byanyuzwe n’ubutabera ku baganga bashinjwe urupfu rw’umurwayi

Ibitaro bizwi nka Baho International Hospital byanyuzwe n’imikirize y’urubanza rwahanaguyeho icyaha abaganga babyo babiri, bashinjwaga “kwica umuntu bidaturutse ku bushatse” ndetse n’ikirego cy’indishyi giteshwa agaciro.

Baho International Hospital yanyuzwe n’imikirize y’urubanza

Abo baganga ni Dr Alfred Mugemanshuro uzobereye mu gutera ikinya na Dr Gaspard Ntahonkiriye, inzobere mu by’indwara z’abagore.

Bombi bari bakurikiranyweho icyaha cyo “Kwica umuntu bidaturutse ku bushake” Kamanzi Ngwinondebe Chantal, witabye Imana ku wa 08 Nzeri 2021.

Kamanzi yagannye ibitaro bya Baho International, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo, apfa nyuma y’igihe gito agakuwemo.

Icyo gihe, urupfu rwa Kamanzi rwahagurukije Minisiteri y’Ubuzima itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro.

Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi, harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga n’ibindi.

Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Uretse aba baganga, Ibitaro bya Baho na byo byashinjwaga kubura ibikoresho bimwe na bimwe birimo icyuma gitanga umwuka n’ibindi, byaba byaratumye umurwayi adatabarwa mu maguru mashya.

Ku wa 09 Ugushyingo 2021 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta ishingiro gifite, ko Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard “badahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse kubushake.”

- Advertisement -

Rwemeje kandi ko ikirego cy’indishyi nta shingiro gifite, ndetse ko Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard n’ibitaro bya Baho nta ndishyi bagomba gutanga.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kandi rwavuze ko ingwate y’amagarama yatanzwe n’abaregera indishyi ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Ku wa 12 Mutarama 2023 mu itangazo ryashyizweho umukono na  Rukundo Lhin Pierre , Umuyobozi Mukuru wa BIH, rivuga ko banyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Ibi bitaro bisobanura ko “Mu igenzura twakoze natwe nyuma y’urwo rupfu kugeza ubu twasanze nta ruhare na rumwe urwo arirwo rwose Abaganga bacu bagize”.

Ibi ngo bishimangirwa na raporo za autopsie, raporo y’itsinda ry’abaganga bashyizweho na MINISANTE ndetse n’imikirize y’urubanza rufite no RP 01407/2021TB/KICU.

Ibitaro bya Baho byibukije ko “Uwo munsi hari hateganyijwe kubagwa abantu batanu, ko nyakwigendera tuvuga aha yaje ari uwa kane, batatu bamubanjirije bari babazwe byarangiye neza.”

Ibi bitaro byishimiye ko ubutabera bwabonetse, mu gihe hari abantu bihutiye gufata ibyemezo no gufata uruhande muri iki kibazo mbere y’uko iperereza rigaragaza ukuri.

Ni ibintu ibitaro bivuga ko “byaduteje ibibazo bikomeye byaturutse mu konona izina ryacu.”

Byongeye kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, bishimira n’inzego z’ubucamanza n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku bushishozi, n’umuhate kugira ngo ubutabera buboneke.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW