UPDATE: Igitero ku butaka bwa Israel cyaguyemo abantu 7

Abantu 7 byemejwe ko bishwe mu gitero cyabereye ku rusengero mu Burasirazuba bwa Jerusalem, abandi bakomeretse.

Uwakoze igitero yahise araswa

Iki gitero cyabaye mu gace kitwa Neve Yaakov ahagana ku isaha ya saa 20h15 ku isaha y’i Kigali.

Abashinzwe ubutabazi muri Israel bavuze ko abantu 10 bagizweho ingaruka n’iki gitero, muri bo bamwe bakomeretse bikabije.

Polisi ya Israel ivuga ko uwakoze kiriya gitero yiciwe aho ubwo yahagarikwaga ahunze akarasa ku bapolisi.

Abashinzwe umutekano bavuga ko iki gitero ari icy’iterabwoba.

Muri Gaza ho abantu bakoze ibirori byo kwishimira ko mugenzi wabo yahoreye abanya-Palestine 9 bishwe ku wa Kane n’ingabo za Israel.

Barashe mu kirere ibishashi, ndetse imodoka zizenguruka umujyi zivuza amahoni.

BBC ndetse n’ibindi binyamakuru bivuga ko abantu 7 ari bo bapfuye.

Muri Gaza abanya-Pelestine bakoze ibirori bishimira kiriya gitero

America yamaganye iki gitero, Umuvugizi wa Deparitema ya Leta, Vedant Patel, yavuze ko bifatanyije na Israel.

- Advertisement -

Ku wa Kane ingabo za Israel zagabye igitero mu gace k’abanya-Palestine kigwamo abantu 9, barimo abasivile n’abarwanyi ba Hamas.

Igitero cyabereye Jenin mu gace Israel yafashe kitwa West Bank.

Abanya-Palestine barashe ibisasu bya rocket kuri Israel, ariko Israel ivuga ko yabirashe bikiri mu kirere.

Nyuma Israel yahise igaba ibitero by’indege mu gace ka Gaza.

Alqam Khairi ni we bavuga ko yakoze kiriya gitero

UMUSEKE.RW