Ingabo z’u Rwanda zatangiye kwambara amapeti mu gituza

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zavuguruye uburyo bwo kwambara amapeti ku myambaro isanzwe, aho kwambarwa ku ntugu akazajya yambarwa mu gituza. 
Amapeti mu gisirikare cy’u Rwanda yatangiye kwambarwa mu gituza

Ni amavugurura yatangajwe na RDF kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mutarama 2023, aho abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye n’abato imyambaro yabo y’akazi ko gucunga umutekano no ku rugamba bazajya bambara amapeti mu gituza.

Izi mpinduka mu myambarire yamapeti kuri ba Ofisiye n’abasirikare bato ntabwo ireba imyambaro y’akazi yagenewe kwambarwa mu birori cyangwa mu biro, kuko ho bazakomeza kwambara amapeti ku ntugu.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko ari “Mu rwego rwo guhindura imyambarire.”

Abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi, nabo ku rwego rw’abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry’umuhondo cyangwa ubururu bw’ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere baryambaraga ku rutugu rw’iburyo, aba bose ryimuriwe mu gituza ku gitambaro cy’icyatsi.

Aya mavugurura mu myambarire y’amapeti mu ngabo z’u Rwanda, akaba ahura neza nuko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza Bambara amapeti.

Abo mu cyiciro cya Ofise nabo bazajya bayambara mu gituza
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga avuga ko amapeti azajya yambarwa ku ntugu ku myenda yo mu biro

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW