Inkoni iravuza ubuhuha! Abaramukiye mu myigaragambyo i Goma bashwiragijwe

Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma biganjemo urubyiriko rw’imburamukoro bazindukiye mu myigaragamyo yo kwamagana ingabo ziri mu mutwe w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EACRF, bashwiragijwe n’inzego z’umutekano.

Abigaragambya bavuga ko polisi yakoresheje ingufu z’umurengera mu kubatatanya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 abigaragambya babukereye gusa mu duce twa Virunga saa 06h00 basohotse basanga Igipolisi cyipanze neza.

Uko bwagendaga bucya niko abo mu tundi duce bikusanyaga ngo berekeze muri iyi myigaragambyo yatumijwe na Sosiyete Sivile n’amatsinda y’urubyiruko arimo LUCHA, Veranda Musanga n’andi avuga ko aharanira uburenganzira bw’abanye-Congo.

Ab’i Ndosho bahuriye kuri Station Simba, abandi bahuriye i Mutinga n’i Kihisi icyerekezo ari ku biro bya Guverineri wa Kivu ya Ruguru.

Mu Mujyi rwagati umutekano wari wakajijwe hirindwa ko izi nsoresore ziwukandagizamo ikirenge zikaba zamanuka ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo.

Mu duce iyo myigaragambyo yahereyemo Polisi ya Congo n’igisirikare bariye karungu, babanje gukoresha amagambo nyuma hinjiramo inkoni nta kubembereza.

Umwe mu banye-Congo utuye i Ndosho yabwiye UMUSEKE ko ubwo abigaragambya bageraga kuri “Entree President” basakiranye n’igipolisi bahatwa inkoni n’ibyuka biryana mu maso.

Yavuze ko ariko byagenze n’i Katoyi aho abigaragambya saa mbiri bari bamaze kwikusanya bagashwiragizwa n’igipolisi.

Ygize ati “Hari discour yamagana ingabo za EAC bashaka kujya gusomera imbere y’ibiro bya Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba.”

- Advertisement -

Iyo mbwirwa ruhame isaba ko uduce twose inyeshyamba za M23 zashyikirije ingabo za EACRF dushyikirizwa FARDC nta yandi mananiza.

Haciye iminsi abigaragambya batanze ubutumwa ko mu gihe bakwitambikwa n’igipolisi cyangwa igisirikare bari bukore agatendo katazibagirana kandi Leta izabyirengera.

Mu byapa bikoreye byiganjeho amagambo yamagana ingabo za EAC bashinja umugambi wo gucamo igihugu cyabo kabiri.

Bagaragaza ko ingabo za Congo, FARDC n’igipolisi aribo bizerwa basigaranye kandi bafite ubushobozi bwo gutsinda uruhenu inyeshyamba za M23.

Mu burakari bwinshi bavuga ko “Zone Tempos” igomba gukurwaho uduce yashyizwemo tugashyirwa mu biganza by’ingabo za Congo.

Hari uwabwiye UMUSEKE ko “Nta musirikare wa Kenya witeguye gupfira abanye-Congo ariyo mpamvu basaba ko babavira ku butaka.”

Uyu avuga ko kuva izi ngabo zagera i Goma zirirwa zidegembya mu modoka za gisirikare muri Weekend bakinjira utubari bakarya ubuzima.

Yibaza icyo baje gukora mu gihe “Umutwe wa M23 urakora icyo ushaka, uraganira n’abo bayobozi, kuki baganira n’ibyihebe? ntitubashaka iwacu.”

Kugeza magingo aya, abigaragambya banze kuva ku izima bavuga ko bakoresha inzira zose bakagera ku biro bya Guverineri bakamuha ubutumwa ajyana kwa Perezida Felix Tshisekedi.

Bavuga ko iyi ari intangiriro badateze gucogora berekana akababaro kabo kuko babyemererwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ngo bazigaragambya kugeza izi ngabo zihambiriye utwazo.

Ku wa 17 Mutarama 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri Kabeya Makossa yihanganirije abantu bose avuga ko iyo myigaragambyo itemewe kandi ko abazahirahira kuyikora bazisanga imbere y’amategeko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW