Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

Inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, bari kurwanira muri RUTSHURU

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/01/24 12:27 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa Kabiri, imirwano yahereye mu gitondo yari igikomeje mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Rutshuru, M23 ivuga ko yashotowe n’ingabo za Leta, FRADC.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zihora zigabwaho ibitero n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo FDLR

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye UMUSEKE ko imirwano yatangiriye ahitwa Kitshanga.

Yagize ati “Ni Guverinoma yatangije imirwano. Turitabara, tunarinde abaturage.”

Amashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abaturage bafite ubwoba, bamwe bikoreye imitwaro irimo ibiryamirwa, bavuga ko bahunze.

Kwamamaza

Hari amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zimaze kwambura ingabo za Leta agace kitwa Rujagati kari ku muhanda uhuza umujyi wa Goma n’agace ka Kitchanga.

Umunyamakuru Daniel Michombero avuga ko imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta yimutse Kitshanga, ikomereza mu tundi duce turimo Tebero, Kabeza, na Tabire.

Inyeshyamba ngo zongereye imbaraga hariya kugira ngo zifunge umuhanda Sake-Kitshanga.

Iyi mirwano mishya iravugwa mu gihe, inyeshyamba zishinja Leta ya Congo kuzibuza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, aho zari ziyemeje kuva mu bice zafashe.

Itangazo ryo ku wa Mbere tariki 23/01/2023, M23 ivuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo yategetse ingabo ze n’abazishyigikiye ahabera urugamba, ndetse abaha ibikoresho ubwo aheruka mu ngendo muri Kivu ya Ruguru.

M23 ivuga kandi ko ihora igabwaho ibitero n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe izishyigikiye.

Ibinyamakuru byo muri Congo, ndetse na Sosiyete Civile byo bivuga ko imirwano yo kuri uyu wa Kabiri yatangijwe na M23.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kavalo na Flavien bari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Inkuru ikurikira

Rayon Sports yasubije ibyifuzo by’abakunzi ba yo

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Rayon Sports yasubije ibyifuzo by’abakunzi ba yo

Rayon Sports yasubije ibyifuzo by'abakunzi ba yo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010