Bagiye guhemba uwabyaye, bagarutse basanga musaza we yiyahuye

Gasabo: Umusore w’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe mu umugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwangirwa kujya guhemba mushikiwe wabyaye.
Ibiro by’Umurenge wa Jabana

Ibi byabaye ku Mugoroba wo kuri iki cy’umweru tariki ya 15 Mutarama 2023, mu Mudugudu wa Gikingo, AKagari ka Bweramvura, mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo.

Nubwo nta rwandiko yasize yanditse, UMUSEKE wamenye amakuru ko nyuma yaho nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we umaze igihe gito ashyingiwe akaza kubyara, nyakwigendera witwa Ringuyeneza Jean Bosco yiyahuye.

Nyina ngo yanze ko bajyana guhemba mushiki we kubera ko yari yanyoye inzoga nyinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo yari yiriwe yasinze.

Ati “Uriya muntu afatwa mu bantu b’abasinzi ariko bikavugwa ko nyina bagombaga kujya guhemba mushiki we wabyaye.

Yaba yarasabye kujyana na nyina muri icyo gikorwa nyina akanga, bitewe n’uko yanze kumutwara yasinze. Hamwe n’ubusinzi ararakara, bigera no ku rwego afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.”

Gitifu Shema yasabye abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Urupfu ruba ruje muri ubwo buryo harimo n’ubusinzi, turabwira abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kuko no kunywa inzoga zirengeje urugero biba ari ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge umuntu yafashe, bituma afata ibyemezo bidahwitse birimo no kwiyambura ubuzima, mu rwego rwo gukumira ni uko bakwiye kubyirinda.”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW