Javanix yasohoye indirimbo yitezeho gutigisa abanyabirori-VIDEO

Umuhanzi Iradukunda Javan wamamaye nka Javanix yashyize hanze indirimbo y’urukundo ibyinitse yise ‘Fifti/Fifti’ yitezeho gutigisa abanyabirori mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Javanix yasohoye indirimbo yinjiza abanyabirori muri 2023

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Javanix yavuze ko iyi ndirimbo igitekerezo cyo kuyikora cyaje ari muri studio ari gushaka indirimbo yazanyura amatwi y’abanyabirori mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Ati “Yaje nk’ibisanzwe kumwe umuhanzi yiyumvamo inganzo, Twatekerezaga indirimbo twakora y’urukundo ibyinitse ijyanye n’ibihe byo gutangira umwaka. ”

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Sinta Filmz. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Beat Killa afatanyije na Fazzo Big Pro anonosorwa na Hubert Skillz.

Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2022 wabaye umwaka w’umwihariko mu kazi ke k’umuziki aho yabashije gushyira hanze album ye ya mbere.

Ni umwaka avuga ko yasabanye n’abakunzi be biganjemo abo mu Karere ka Rusizi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye yafashijwemo na The Nix Entertainment basanzwe bakorana.

Ati ” Habayeho kuzamura urwego rwanjye muri muzika by’umwihariko hanze y’Intara y’Iburengerazuba.”

Asobanura umwaka wa 2023 nk’umwaka uhishe byinshi mu bikorwa bitandukanye agomba kugeza ku banyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi ndirimbo uyu muhanzi yakoze zirimo ‘Amabiya’ yakoranye na Fireman na Nessa, ‘Agatwiko’, ‘ Nkatira’, ‘Kore’, ‘Painkiller’ yakoranye na Khalfan Govinda n’izindi.

Reba indirimbo Fifti/Fifti ya Javanix

- Advertisement -

Javanix avuga ko umwaka wa 2023 afite ibikorwa byinshi kandi bizashimisha abakunzi b’umuziki

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW