Kigali – Imodoka itwara abana biga kuri Path to Success yakoze impanuka

Mu masaha ya mugitondo, mu Karere ka Kicukiro, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ya bisi itwara abanyeshuri yo ku Ishuri Path to Success.

Imodoka yarenze umuhanda ijya mu ishyamba

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye RBA ko nta mwana witabye Imana.

Avuga ko hakomeretse abana 15 n’umushoferi, bakaba boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Birakekwa ko impanuka yatewe no kuba bisi yabuze feri irenga umuhanda imanuka mu ishyamba, itangirwa n’ibiti.

Abana 15 bakomerekeye muri iyi mpanuka
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko impanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri

AMAFOTO@RBA

IVOOMO: RBA

UMUSEKE.RW