Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

UPDATE: M23 yafashe Kitshanga, ingabo za Congo “ngo ntizarwanira ahari abaturage”

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/01/26 8:57 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Amashusho agaragaza M23 yinjiye mu gace ka Kitshanga ndetse abarwanyi bayo bivuga ibigwi, ko birukanye umwanzi.

Inyeshyamba za M23

Amashusho kandi aharagaza abarwanyi ba M23 bifotoreza aho ingabo za Congo mu masaha yabanje zari zafatiye video zivuga ko zikigenzura Kitshanga.

Kitshanga ni kamwe mu duce tw’ingenzi muri Teritwari ya Masisi, ni ahantu higeze kuba icyicaro gikuru cya CNDP, yayobowe na Gen Laurent Nkunda, ni agace k’ubucuruzi gahuza Goma na Masisi.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yemereye UMUSEKE ko Kitshanga bayifashe, atubwira ko bifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo.

Kwamamaza
Ibikoresho bya gisirikare M23 ivuga ko yafashe
Ibikoresho M23 ivuga ko yafashe
Inyeshyamba za M23 zibyina intsinzi muri Kitshanga Centre

 

Inkuru YABANJE: Hari hashize iminsi itatau Kitshanga immbunda zizirira mu nkengero zayo, ubu amakuru aremeza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ingabo za Leta zahavuye “ngo ntizarwanira ahari abasivile”.

Inyeshyamba za M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo za Leta mu mirwano mishya igiye kumara ibyumweru 2

Abanyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo bavuga uko imirwano ihagaze, baremeza ko Kitshanga yaguye mu maboko y’inyeshyamba.

Amashusho agaragaza abaturage ba Kitshanga bakiza amagara yabo, biruka bavuga ngo “adui aisha fika” (umwanzi yahageze).

Daniel Michombero wavuganye n’abo ku ruhande rw’ingabo za Leta, FARDC bamubwiye ko ngo bavuye muri Kitshanga kuko hariyo abaturage benshi.

Ati “Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, agace ka Kitshanga kageze mu maboko y’inyeshyamba za M23.”

Yasubiyemo ibyo umwe mu basirikare yavuze ati “Ntabwo dushobora kurwanira ahantu hatuwe cyane, twahavuye ngo turengere ubuzima bw’abasivile.”

FARDC yari yatangaje video bagaragaza ko bakigenzura Kitshanga mu masaha ya mu gitondo, gusa andi makuru yavugaga ko inyeshyamba za M23 zirimo zirwanira mu nkengeroz’ako gace.

Undi munyamakuru, Kabumba Justin ukorera TV5 Monde na we ku makuru yahawe n’abari muri kariya gace bamubwiye ko M23 yagafashe.

Imirwano yatangiye mu masaha y’ikigoroba 15h30, nibwo amasasu y’imbunda nini n’intoya yumvikanye mu gace gatuwe ka Kitchanga.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

“Uko bazaza niko bazakirwa”, Minisitiri Biruta avuga igihe Congo yatera u Rwanda

Inkuru ikurikira

Kamonyi: Umuryango w’abantu 7 utuye mu nzu isakaje ibirere n’amasashi

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Kamonyi: Umuryango w’abantu 7 utuye mu nzu isakaje ibirere n’amasashi

Kamonyi: Umuryango w'abantu 7 utuye mu nzu isakaje ibirere n'amasashi

Ibitekerezo 1

  1. BOBO says:
    shize

    MUKOMEREZE AHO MWAMPFURA MWE MUTABARE ABAVANDIMWE KANDI TUBATERA INKUNGA YAMASENGESHO INTORE NTISUBIRA INYUMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010