M23 yasabye Congo ibisobanuro ku bacanshuro ba Wagner yitabaje

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwasabye Leta ya Congo gusobanura byimbitse impamvu yahaye akazi abacancuro bavuye mu Burayi,  ndetse ikaba ikomeje kuzana abantu bavuye hanze y’igihugu mu bibazo bafitanye ubwabo.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na M23 ku wa 1 Mutarama 2023 rishyizweho umukono n’umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, rikubiyemo ubutumwa bageneye leta ya Congo, imiryango mpuzamahanga, MONUSCO n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo hasozwaga umwaka wa 2022 binjira mu mwaka mushya.

Mu butumwa bugenewe Umuryango Mpuzamahanga, M23 yasabye ko hagira igikorwa mu guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Basabye kubakabafasha kuganira na leta ku muzi nyakuri w’ikibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu.

Aha niho bahereye basaba ibisobanuro byimbitse ku bacanshuro Leta ya Congo yahaye akazi bavuye mu Burayi, aho hari amakuru avuga ko abarwanyi b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bitabajwe mu mirwano ya FARDC na M23.

Bagize bati “M23 irasaba ibisobanuro Leta ya Congo kuba ikibazo bafitanye izanamo abantu bavuye hanze, ndetse no guha akazi abacancuro b’abicanyi b’Abanyaburayi.”

Mu bindi bikubiye muri iri tangazo nuko M23 yanenze Perezida Felix Tshisekedi kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yijeje abanye-Congo ubwo yiyamamazaga mu 2018 harimo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa yabaye karande no gushyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

M23 ikaba yatanze inama zatuma umutekano muke muri Congo ubonerwa umuti ndetse ibiganiro bya Nairobi na Angola bigatanga umusaruro harimo guhabwa umwanya mu biganiro bishaka igisubizo ku mahoro arambye, leta ya Congo ikareka gukorana n’imitwe ya FDLR, ACPLS, NYATURA, CODECO, Mai Mai n’abaicanyi bakomeje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 nka Kamatembe, Bwiza n’ahandi.

- Advertisement -

Ibi bikajyana no guhagarika guhohotera no kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwitwa abanyarwanda, ndetse M23 ikareka kwitwa abavamahanga na leta ya Congo.

M23 yashimangiye ko kuba FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ikomeje kwivanga mu kibazo biri gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango no guhohoterwa kw’abanye-Congo.

M23 yasabye abanye-Congo guhitamo neza mu matora ari imbere bakita cyane ku bibazo bafite  by’ubuyobozi bubi, ruswa, imvugo z’urwango, kandi ntibemerere abashaka gutinza no gusubika amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri uyu mwaka wa 2023.

M23 ikaba yashimiye byimazeyo umuhate w’abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Iri tangazo ry’amapaje atatu risoza risaba abanye-Congo bari mu nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi gufatana urunana, ndetse bakihanganira kuba baratereranywe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.

M23 isohoye iri tangazo mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo zasabye uyu mutwe kurekura ibice bya Kishishe na Rumangabo bitarenze ku wa 5 Mutarama 2023.

Ni mu gihe kandi mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje EAC, EJVM na M23 harimo gusaba ingabo za leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi ba M23 gukomeza kubaha imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 n’iyafatiwe Nairobi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW