Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

M23 yashinje Leta ya Congo gufatanya na ADF kwica abaturage

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/01/20 11:24 AM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Umutwe wa M23 washinje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatanya n’imitwe irimo ADF mu kwica abaturage.
FARDC ishinjwa gukorana n’imitwe yica abaturage muri Congo

Uyu mutwe uvuga ko igitero cyabaye ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama uyu mwaka, cyabereye i Kasindi  gikozwe na ADF, cyishe abaturage bo mu bwoko bw’aba HEMA n’Abanyamulenge, cyagizwemo uruhare na Leta.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Mutarama uyu mwaka, rivuga ko kugeza ubu Guverinoma ya Congo itarubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda.

Uyu mutwe kandi wamaganye amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse na Minisitiri w’Intebe ashinja uyu mutwe kubeshya amahanga kuguma mu birindiro bari barambuye FARDC.

M23 ishimangira ko wavuye mu birindiro bya Kibumba na Rumangabo kandi ibyo bice babishyikirie ku mugaragaro ingabo za EAC.

M23 mu itangazo ikomeza ivuga ko” Guverinoma ya Congo ndetse n’abo bakorana bakomeje kubarasaho, ibintu bavuga ko bihabanye n’imyanzuro ya Louanda”.

Icyakora bahamya ko bazakomeza kurinda abaturage no kwirwanaho mu gihe bagabweho igitero n’uwo ari we wese.

Umutwe wa M23 usaba Leta ya  Congo ko  yahagarika ibikorwa bya kinyamaswa bihonyora imyanzuro ya Nairobi ndetse na Luanda kandi izakomeza kugenzura umupaka wa Kitchanga ndetse nahahakikije hagamijwe kurindira umutekano abaturage ndetse n’inyeshyamba za FDRL Nyatura ,PARECO, MAI MAI n’indi.

Leta ya Congo ikomeje gushinja uyu mutwe n’u Rwanda gufatanya mu bikorwa bihungabanya umutekano ariko bombi bakabyamaganira kure.

Col Kabundi na mugenzi we bo muri M23

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Azalias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Congo yangiwe gusohoka igihugu

Inkuru ikurikira

Muhitira Félicien yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ntawurikura Mathias

Izo bjyanyeInkuru

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM
Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

2023/02/05 10:37 AM
Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

Ikibazo cy’abagura Perimi z’inkorano mu mahanga cyavugutiwe umuti

2023/02/05 9:59 AM
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

2023/02/05 9:13 AM
Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

2023/02/05 8:13 AM
Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

2023/02/05 7:30 AM
Inkuru ikurikira
Muhitira Félicien yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ntawurikura Mathias

Muhitira Félicien yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ntawurikura Mathias

Ibitekerezo 2

  1. Q says:
    shize

    Ngo amasezerano ya Louanda aya Nairobi…n’andi muzagirana ntazubahirizwa !

  2. Ngoga says:
    shize

    Ibya Congo mubirecyere abakongomani kuko bigaragaza ikindi kintu iyo mutangiye kubyandija gutya

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

2023/02/05 11:33 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010