MINISANTE yizeje gucyemura ikibazo cy’abaganga bake bituma bataruhuka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima iri kwiga uburyo yacyemura ikibazo cy’abaganga bakiri bacye, bigatuma batabona ikiruhuko.

Inyubako Minisiteri y’Ubuzima ikoreramo

Ibi bitangajwe nyuma yaho inama y’Abaminisitiri yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa  muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi

Icyakora  Minisiteri y’ubuzima yo iherutse kuvuga ko abaganga iyo gahunda itabareba.

Itangazo ryayo riherutse gusohoka rivuga ko abaganga bagomba gukomeza gukorera ku masaha bari basanganywe, bigakorwa mu rwego rwo gukomeza guha abaturage serivisi z’ubuzima nk’uko bisanzwe, ibintu bitanyuze abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Abaganga bavuga ko n’abo ari Abanyarwanda bafite abana bagomba kujya ku ishuri ku gihe cyagenwe bityo ko nabo bakwiye koroherezwa.

 

MINSANTE yatanze icyizere…

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy’umubare mucye w’abakora mu nzego z’ubuzima gikemuke, nabo bajye baruhuka.

Yagize ati “Uko bimeze uku abaganga baravunika cyane kwa muganga.Bakora ibyiciro bibiri. Ni ukuvuga hari abakora amasaha 12 , hari n’abayarenza, bitewe naho akora, usanga abantu bagenda bagerageza kuruhurana. Ariko ikigaragarira buri wese kinazwi kandi cyanagarutsweho muri iyi minsi, n’ uko abaganga bakora amasaha menshi.”

Yakomeje agira ati “Ikiri gukorwa rero ni uko ku rwego rwa Minisiteri y’ubuzima kugira ngo icyo kibazo tugikemure, ni uko turi gushakisha uburyo twabona umubare munini w’abaganga .Hari aho dufite umuganga umwe, babiri cyane cyane ab’inzobere,hari aho dutangiye kugira umubare munini, cyane mu baforomo n’ababyaza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Hatangiye gukorwa imbonerahamwe ku bitaro bitandukanye, hagamijwe kunoza gahunda yo kongera umubare w’abakozi.

Yagize ati “Ikiza ni uko hari ikiri guhinduka ,imbonerahamwe z’ibitaro zarahindutse mu minsi ishize,ku buryo dutangiye kubonamo abakozi . Ntabwo bihite bigera kuri wa mubare ugomba kugira amatsinda atatu asimburana ariko byibuze ukabona ko ahari abakozi 10, hiyongeyeho batatu, bane ,ejo cyangwa ejo bundi tukazagera kuri ubwo buryo bwiza bw’imikorere, ukora kwa muganga atavunika cyane.

Dr Sabin Nsanzimana yizeje abaganga ko uko unubare uzajya wiyongera wabo hazajya haboneka n’umwanya w’ikiruhuko.

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo mu Rwanda rigena ko umukozi akora amasaha 45 mu cyumweru mu gihe muri aya mabwiriza biteganyijwe ko ari amasaha 40.

TIYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW