Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique yaganirije abasirikare b’u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’ukuriye ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye ingabo ‘u Rwanda ziri muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Eugene Nkubito uyoboye abasirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique ni we wakiriye aba bayobozi

Uru ruzinduko rwo ku wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023, rwabereye mu gace ka Mocinboa de Praia kahoze ari indiri y’ibyihebe.

Aba bayobozi bakiriwe n’ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu, Maj Gen Eugene Nkubito.

Minisitiri Arthur Chume yashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo delgado.

Yatangaje kandi ko yanyuzwe n’imikoranire hagati y’ingabo z’u Rwanda ‘iza Mozambique, ndetse n’izindi ziri mu butumwa muri icyo gihugu by’umwihariko muri operasiyo “Volcano IV.

Minisitiri Arthur Chume yashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro

Yavuze ko “Imikoranire myiza y’izo ngabo binyuze muri iyo operasiyo yirukanye umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunna wari ufite indiri hafi y’umugezi wa Massalo, mu turere twa Muidumve na Macomia.

Mu 2021 uyu Minisitiri akiri umugaba Mukuru w’ingabo yasuye bimwe mu byahoze ari ibirindiro by’ibi byihebe byo mu duce twa Awase no ku cyambu cy’ubucuruzi  cya Mocimboa de Praia.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -