Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri.
Habiyaremye yavuze ko uwo muturage yabonye icyo gisasu ahagana saa saba n’iminota 25 za ku manywa abimenyesha inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko inzego z’Umutekano zihutiye kujyayo barahazitira banahashyira uburinzi ndetse n’ikimenyetso kiharanga kugira ngo hatagira abo iki gisasu gikomeretsa.
Ati “Aho icyo gisasu kiri ni hafi y’ingo z’abaturage ariko ntacyo kibatwara kubera ko harinzwe.”
Habiyaremye avuga ko bagiye kubimenyesha Ingabo z’Igihugu kugira ngo bagitegure.
Bamwe mu baturage bari hafi y’aho icyo gisasu cyabonetse, bavuga ko nta Kigo cya Gisirikare cyigeze kihaba ahubwo bagakeka gishobora kuba cyarahaguye mu gihe cy’abacengezi.
Habiyaremye yasabye abaturage kwitondera ikintu cyose batazi ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’Umutekano.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga