Muzika nyarwanda yungutse umuhanzikazi w’ikimero gitangaje-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
IVY umuhanzikazi mushya wasinye muri WSE

Leandre Niyomugabo ufatanya itangazamakuru no kureberera inyungu z’abahanzi yinjije mu muziki umuhanzikazi mushya w’ikimero gitangaje.

IVY umuhanzikazi mushya wasinye muri WSE

Mukumbure Yvette winjiranye mu muziki amazina ya IVY, yasinye muri World Star Entertainment [ WSE] nyuma y’umuhanzi witwa Kendo na Julesce utunganya indirimbo[ Producer].

Uyu Kendo aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Passe” yishimiwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda nk’umuhanzi mushya.

Ku ikubitiro IVY yasohoye indirimbo “Wowe” yamwinjije muri uyu mwuga yakozwe n’uwitwa Julesce inonosorwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Child Pro.

Uyu mukobwa uvuka mu Karere Ka Gasabo yabwiye UMUSEKE ko yiyumvisemo impano yo kuririmba akiri muto, gusa ngo ntiyiyumvishaga inzira bizanyuramo ngo abyereke Isi.

Ati “Ubwo nahuraga n’ubuyobozi bwa World Star Entertainment nahise numva ko byose bishoboka, mfite ingamba nyinshi n’imbaraga, nizeye ko abanyarwanda bazanshyigikira.”

Leandre Tresor Niyomugabo yabwiye UMUSEKE ko uyu mukobwa bamubonyemo ubushobozi biyemeza kumurika impano ye.

Yagize ati “Byagendeye ku kuba akunda umuziki kuko gushaka ari ugushobora dusanga nta mpamvu zo kumurenza ayo mahirwe.”

Nk’umujyanama w’abahanzi by’umwihariko ukora itangazamakuru avuga ko yifuza gushyira itafari mu kwagura umuziki no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.

- Advertisement -

Ati “Bigeze aheza nanjye ndigutanga umuganda wanjye kugira ngo Muzika yacu igere ku rwego rwisumbuyeho.”

Avuga ko barajwe ishinga no gukora ubushabitsi mu muziki, by’umwihariko bitegura kumurika ibikorwa birimo inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Reba hano indirimbo Wowe ya IVY

Mukumbure Yvette wiyise IVY mu muziki

 

Leandre Niyomugabo, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa WSE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW